Advertising

U Rwanda rugiye gushyiraho Kaminuza ya Gisirikare

05/14/24 15:1 PM
1 min read

Minisiteri y’ingabo mu Rwanda yatangaje ko hari gutegurwa gahunda yo gushyira ho Kaminuza ya Gisirikare [National Defense University] izafasha mu kongera ubumenyi ku bari mu ngabo z’u Rwanda inatange impamyabumenyi za Gisirikare.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yatangaje ko gushyiraho iyi Kaminuza ya Gisirikare biri mu rwego rwo kwagura ubumenyi ku basirikare bari basanzwe bahabwa amahugurwa.Yavuze ko kandi ubusanzwe amashuri makuru ya Gisirikare atanga amasomo ya Gisirikare ariko impamyabumenyi zigatangwa na Kaminuza y’u Rwanda [UR].

Yagize ati:”Mu mashuri Makuru ya Gisirikare ayo dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa Kaminuza harimo ririya shuri rya Gako [Rwanda Military Academy] tugira n’ishuri rikuru rya Gisirikari i Nyakinama [Mu karere ka Musanze].Gako batanga amahugurwa mu cyiciro cy’Abofisiye bato,hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru [ Abafite amapeti ya Majoro, Lt.Col. Na ba Col]”.

Marizamunda , Minisitiri w’Ingabo, yavuze ko bagiye gushyiraho Koleji y’Iguhugu ya Gisirikare izajya yigisha abasirikare bakuru kuva kubafite ipeti rya Koloneli kugeza kuri Jenerali.Ati:”Ikizahinduka n’uko izaba Kaminuza y’Iguhugu ya Gisirikare, ifite izo  Koleji uko ari eshatu [3], n’ibindi bigo harimo n’ubushakashatsi n’igishinzwe amahoro [Peace Academy] byose bihuriye muri Kaminuza ya Gisirikare [Rwanda Defense University].

Yahamije ko iyo Kaminuza ya Gisirikare iteganyijwe gutangira vuba ariko hazabanza gushingwa Koleji yigisha abasirikare bakuru.Minisitiri Murizamunda kandi yashimangiye ko impamyabumenyi zihabwa abize muri Kaminuza ya Gisirikare , izajya izitangira kuko ubusanzwe abasirikare barangije amasomo bazihabwaga na Kaminuza y’u Rwanda [UR].

Isoko ; Imvaho Nshya

Sponsored

Go toTop