__________________Photo/biggestkaka

Kenya: Pasiteri yasabye abakirisitu be kugendera kure urubuga rwa Tiktok

14/05/2024 14:06

Umuyobozi w’Itorero ryitwa rya ‘Salvation Healing Minstry’ witwa Pasiteri Victor Kanyari yasabye abayoboke b’Itorero rye kuva ku rubuga rwa Tiktok burundu agaragaza ko nta cyiza kirubaho.

Ubwo yari mu kibwirizwa kuri Televisiyo yitwa Shifu, Pasiteri Victor Kanyari , uyobora intama z’Imana mu rusengero ahagarariye rwo mu gihugu cya Kenya rwitwa ‘Salavation Healing Ministry’, yasabye abayoboke be akomeje ko bakwiriye guhunga urubuga rwa Tiktok.Victor Kanyari yagaragaje ko uru rubuga rubaho ibibi byinshi binyuzwa mu mashusho y’abarukoresha.

Yagize ati:”Tiktok agira amagambo ntukayijyeho,ntabwo yifuza ko mu mbona nigisha , irashaka ko mukomeza gukurikira ayo mashusho mabi ayibaho.Abantu bose babi baba kuri Tiktok.Ibintu numvise kuri Tiktok, ntahandi ku Isi , nigeze mbibona kuva navuka”.

N’ubwo uyu mugabo yabujije abayoboke be kwegera  Tiktok, yagaragaje ko we ayikoresha ashaka kuvuga ijambo ry’Imana ko ngo intego ye atari ugukorera amafaranga kuri uru rubuga kuko we ngo aba agambiriye ku bwiriza aho kuvuga ibitagira umumaro.

Uku kwibasira abakoresha imbuga Nkoranyambaga [Tiktok] kwa Kanyari Victor, byatumye benshi bibaza niba koko ibyo yavuze aribyo cyangwa niba yabeshye. Ese wowe ubona Tiktok ibangamira abantu bigendanye n’ibyo inyuzwaho ? Tuganire.

                                                                        __________________Photo/biggestkaka

Isoko: biggestkaka

Advertising

Previous Story

CANADA: Ben Adolphe yasendereje ibyishimo abakunzi be

Next Story

Tiwa Savage yavuze ko filime yasohoye yakomotse ku businzi bwe

Latest from Iyobokamana

Go toTop