Wednesday, May 8
Shadow

Uko wakiza amagara yawe ugatandukana n’uwo mwashakanye mutumvikana

Mu gihe ubona wowe n’uwo mwashakanye hashobora kuzazamo impfu kubera intonganya no ku rwana kwanyu bya hato na hato, gutandukana niyo mahitamo yanyuma.

Isi yawe igaragara nk’iyijimye kubera urukundo rubi, urushako rubi ubanamo n’uwo wari warihebeye.Nubwo ari uko bimeze ariko amahirwe urayafite yo gukuba watandukana nawe kugira ejo hatagira ubura ubuzima bwe hagati yanyu mwembi.Kuko ufite impamvu zo kubaho ubuzima bwawe niyo mpamvu usabwa gutandukana nawe vuba na bwangu.

DORE IBYO WAGENDERAHO UFATA UMWANZURO.

1.Genzura ibintu bibatandukanya byatumye wowe ubwawe unanirwa kubaho wishimye: Ugendeye ku mibereho mubayemo ukareba umwana wawe, umugore wawe cyangwa umugabo wawe , ushobora gusanga ubuzima atari bwiza kandi bitewe nawe.Waragoragoje biranga none urashaka kugera ku mwanzuro wanyuma yo gutandukana n’uwo wakunze.Mu gihe ubona byaranze gerageza amahirwe yawe.

Ubusanzwe abahanga mu by’urukundo bagira inama abashakanye kuganira cyane kurenza ibindi byose.Nawe fata umwanya uganire n’uwo mwashakanye, umugire iwawe ariko ni byanga ukize amagara yawe.

2.Ese urukundo n’umubano ubanyemo n’umugabo wawe biragushimishije ? : Abanyabwenge mu rukundo bavuga ko bisaba abantu 2 kugira ngo urukundo ruryohe.Bisaba abantu babiri kugira ngo ibibazo biri hagati y’abantu babiri bikemuke. Ntabwo ari byiza ko mwirengagiza ibibazo mufitanye, niba mwaragerageje bikanga rero, biragoye ko muzabasha gukomeza kubana.
Gerageza kuba mwiza kuwo mwashakanye kugira ngo utabare urugo rwawe ariko nibyanga fata umwanzuro wa nyuma.

3.Wagerageje uburyo bwose bushoboka ariko byaranze: Ntako utagize ngo wowe n’umukunzi wawe mubane neza, ariko igisubizo kiba byadogereye mugakizwa n’abaturanyi.Komeza ugerageze nibyanga ufate umwanzuro wanyuma.

Byashoboka ko umukunzi wawe [ Umugabo / Umugore ] yanze buri kimwe cyatuma mwihuza mukongera kubana neza.Byashobokako warambiwe , cyangwa se uwo mwashakanye akabije kuguhemukira.Kugira ngo ubeho wishimye rero tandukana nawe ariko niba uzi neza ko atari wowe kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *