Tity Brown Nyuma yo kumva ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 25 Amarira yazenze mu maso atuma umwunganira ati ‘Munsengere munsabire nsohoke aha hantu (Gereza)’ ! Kuki urubanza barwimuriye mu kwa 9 ?

20/07/2023 15:06

Urubanza rw’umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown, rwagombaga Kuburanishwa no Gusomwa  ku wa 20 Nyakanga 2023, rwongeye gusubikwa rwimurirwa kuwa 22 muri Nzeri  2023.Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Nyuma yo Gusuzuma ibimenyetso bya ADN, umunyamategeko wunganira Tity Brown yasabye ko umukiliya we arekurwa kuko ari umwere ku mvano y’uko Ibipimo byafashwe byagaragaje ko utunyangingo Twuwateye inda Uyu mwana w’umukobwa  atari utwa Ishimwe thierry Tity Brown.Ni icyifuzo cyamaganiwe kure n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko bitashoboka, ahubwo akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ngo kuko icyaha cyimuhama.

 

 

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe icyemezo cy’uko urubanza rushyirwa ku wa 22 Nzeri 2023. Urubanza rwagombaga Gusomwa mu kwa 8 2023 ariko uku kwezi kwahariwe ikiruhuko cy’abacamanza.Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

 

Uyu musore utaranyuzwe n’iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa.Uyu musore akurikiranyweho n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

 

Umubyeyi w’umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze isuzuma ryakozwe n’abaganga rigaragaza ko atwite.Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.Ku busabe bw’umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n’ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

 

Ubushinjacyaha kandi icyo gihe  bweretse Urukiko icyemezo cy’amavuko cyemeza ko uwo mwana w’umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo yasambanyijwe afite imyaka 17.Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.Tity Brown Nyuma yo kumva ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 25 Amarira yazenze mu maso nyuma atuma umwunganira ati Munsengere munsabire nsohoke aha hantu.(Gereza)

Advertising

Previous Story

Igikorwa gifatwa nk’umugenzo wo gukeba imyanya ndanga gitsina y’abakobwa munzira zo kwamaganwa

Next Story

Umugabo yasabye umugore we kuzabyara umwana umwe gusa amuteye inda abyara impanga biramubabaza cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop