Igikorwa gifatwa nk’umugenzo wo gukeba imyanya ndanga gitsina y’abakobwa munzira zo kwamaganwa

20/07/2023 12:37

Igikorwa cyo gikeba imyanya ndanga gitsina y’abakobwa izwi nka Female Genital  Mutilation akenshi nko mu bihugu bya Afurika usanga ukorwa nk’umugenzo gakondo, kuburyo umukobwa wese ugeze mu gihe cy’ubwangavu asabwa kubikora agakangurirwa kubikora cyangwa kubikorerwa .Abaharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori bari munzira zo kwamagana iki gikorwa.

 

Aba bavuga ko iki gikorwa gikunda gukorerwa abari bo mu bice bitandukanye byo muri Afurika ko ari ukubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ryamaganira kure ibikorwa byose byo guca cyangwa se gukomeretsa ibice by’inyuma by’igitsina cy’umugore iyo ntaburenganzira bwatanzwe na muganga.

 

WHO ivuga ko ibi bishobora gutuma umuntu ava amaraso menshi ku buryo byanamugiraho ingaruka  zirimo ingaruka kurwungano rw’inkari cyangwa kugateza kubyimba kw’igice kimwe cyangwa se bigateza ibindi bibazo byateza imfu z’abana bavuka kubabyeyi bakorewe iyo mihango.

 

Raporo ya WHO  iheruka ivuga ko abakobwa n’abagore bagera kuri Miliyoni 200 bakorewe iki gikorwa cya Female Genitale Mutilation/Cutting (FGM/C) MU BIHUGU bigera kuri 30 muri Afurika , Uburengerazuba bw’isi no muri Asia aho bikorerwa abangavu bato kuva mu bwana kugeza ku myaka 15.

 

Ku wa 16 Nyakanga 2023 abaharanira inyungu z’abari n’abategarugori ndetse n’Imiryango itari iya Leta, bahuriye munama itegura indi, igamije guhagarika iyi migenzo ikorerwa abari n’abategarugori.Iyi nama kandi yari igamije guha imbaraga ihuriro rigamije kurwanya iyi migenzo, aho basabye imiryango mpuzamahanga yiyemeje kurengera uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abari n’abategarugori kwinjira muri uru rugamba.

 

Uwitwa Ifrah Hussein  wakorewe uyu muhango akiri muto , yatangije ubu bukangurambaga mu myaka irenga 10 ishize , bugamije kurwanya iyi migenzo aho yifashishije ubuhamya bwe.Muri iyi nama Ifrah yasobanuye ingaruka ziterwa n’iyi migenzo , yaba izo k’umubiri, iby’iyumviro ndetse n’imitekerereze ahamya ko hakenewe imbaraga zihuse zihuse kugira ngo ibi bikorwa bihagarare burundu.

 

Uyu mugore yagize ati:” Nk’umuntu wakuranye igikomere cyo gukorerwa uyu muhango byatumye ngira ibihe bigoye, byatumye mfata icyemezo cyo guhaguruka nkavugira abatagira kivugira  bakorerwa ibi bikorwa”.Yasabye kandi ko abayobozi bakuru bo mu bihugu bya Afurika bakwiriye gushyiraho imirongo ihiriweho no kurandura iyi migenzo burundu.

Advertising

Previous Story

Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be

Next Story

Tity Brown Nyuma yo kumva ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 25 Amarira yazenze mu maso atuma umwunganira ati ‘Munsengere munsabire nsohoke aha hantu (Gereza)’ ! Kuki urubanza barwimuriye mu kwa 9 ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop