Umubyinnyi kabuhariwe Titi Brown ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa Cinema Nyambo Jesca.Amakuru avuga ko kuva Titi Brown yafungurwa Nyambo Jesca ari umwe mu bamubaye hafi bikaza no kubaviramo gukundana.
N’ubwo aba bombi bagerageje guhisha amakuru y’uko bakundana, inshuti zabo za hafi zo zari zibizi banazi ko urukundo rw’aba bombi rumaze gufata indi ntera.Tariki 14 Gashyantare nibwo aba bombi baciye amarenga y’urukundo rwabo nyuma y’amashusho yagiye hanze bigaragara ko kuri uyu munsi bagiriye ibihe byiza mu bwato.
Titi Brown wubatse izina mu kubyina, yafunguwe mu kwezi kwa Ukwakira 2023 nyuma y’imyaka 2 afunzwe aho yari akurikiranyweho gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure akanamutera inda.Nyuma yaje kugirwa umwere kuri ibi byaha.Nyambo Jesca ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda by’umwihariko mu rwenya aho yamamaye cyane muri Filime yitwa ‘Umuturanyi’.