Advertising

Titi Brown kwihangana byanze yemeza ko akunda Nyambo Jesca urudashira

19/04/2024 08:55

Umubyinnyi Titi Brown yagaragaje ko akunda Nyambo cyane nyuma y’amakuru yavugaga ko Titi Brown na Nyambo ari inshuti bisanzwe nk’uko nabo bigeze kubihamya.

Tariki 18 Mata 2024 nibwo Titi Brown yanyuze kuri Konti ye ya Instagram, agaragaza ko akunda cyane Nyambo ndetse yemeza ko anyuzwe n’uburyo babanye.Ni ubutumwa yemeza ko bwamutwaye igihe kirekire, agamije amagambo meza yabivugamo.

Muri ubu butumwa niho yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko cyakora ahamya ko yabikoze atinze.Yagize ati:”Ndibukako nahuye nawe mu minsi yanjye mibi , mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi”.

Yakomeje agira ati:” Kandi kuba iruhande rwawe , kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nkawe, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we”.

Muri ubu butumwa Titi Brown yahamije ko Nyambo atakiri umukunzi we ahubwo yabaye umugore , ibintu byatumye benshi bibaza niba babana munzu imwe nk’umugore n’umugabo na cyane ko mu muco Nyarwanda , umugore w’umuntu ari uwo babana munzu imwe bitandukanye n’ibyo Titi yakoresheje mu magambo ye avuga ko Nyambo Jesca ari umugore we.

Nyambo Jesca ni umukinnyi kazi wa Filime hano mu Rwanda, ndetse akaba ari umwe mu bahagaze neza muri Comedy by’umwihariko haba kuri youTube n’ahandi.Nyuma y’amashusho yagiye hanze batemberanye kumazi bombi bahakanye iby’urukundo rwabo , Nyambo avuga ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga uwo ariwe.

Nyambo Jesca
Yashirije umutima wa Titi Brown

Previous Story

Byinshi wamenya kundwara yitwa Williams Syndrome

Next Story

Wizkid yemeje ko hari imishinga afitanye na Justin Bieber

Latest from Imyidagaduro

Mushyoma yirengagiza aba Mc Bato Nkana !

Umushyushyarugamba Nkurunziza Jean De la croix umenyerewe nka MC Nice yatunze agatoki umushoramari mu gisata cy’imyidagaduro Mushyoma Joseph, Amushinja ko adaha umwanya aba Mc
Go toTop