Wizkid yemeje ko hari imishinga afitanye na Justin Bieber

19/04/2024 09:33

Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid , watangaje ko yabaye ahagaritse umuziki, hari imishinga afitanye JB wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kugaragariza abafana umubano udasanzwe hagati yabo.

Wizkid yemeje ko ibihangano afitanye na mugenzi we wo muri Amerika Justin Bieber ari indirimbo nyinshi bashobora gutangira gushyira hanze imwe kuri imwe nk’uko byakomeje kujya bitangazangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria dukesha iyi nkuru.Mu magambo mare mare umuhanzi wamamaye nka STAR Boy aka Wiz Kid yagize ati:”Ntabwi njya nikomejeza cyangwa mbiremereze iyo ngiye gukora umuziki.

“Ntabwo njya ntegereza ibirenze iyo nshyize imbaraga muri muzika.Mfata indirimbo nkayishyira hanze ubundi nkizera ko abantu barayikunda kandi bakabinkorera.Abafana banjye bakunze buri ndirimbo nashyize hanze.Ntabwo njya negerera abahanzi bagenzi banjye ngo mbasabe ko twakorana indirimbo , oya rwose, nibo baza kunshaka.

“Nk’igihe nakoranaga na Justin Bieber “Essence” tukayisubiramo, niwe waje kundeba ambwira ko yakunze indirimbo yanjye n’uburyo yanditse ansaba ko twayisubiramo.Narabyemeye arangije yohereza umurongo we kandi byari birenze.Rero dufitanye indirimbo nyinshi cyane [JB], kandi twayishyira hanze isaha n’isaha”.

Wizkid yemeza ko gukorana nawe indirimbo ari inzozi buri muhanzi aba afite ati :”Rero ntabwo ari amahirwe ko mwumva izo ndirimbo buri munsi”.

Wizkid
Wizkid. Photo/A
Photo/Alamy
JB

Advertising

Previous Story

Titi Brown kwihangana byanze yemeza ko akunda Nyambo Jesca urudashira

Next Story

Kwanda yabaye umuganga ! Uko umwana wa Clarisse Karasira yavuye Se avuye mu kazi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop