Friday, May 3
Shadow

Byinshi wamenya kundwara yitwa Williams Syndrome

Williams Syndrome ni uruhurirane rw’indwara zitandukanye zibanda ku mikurire y’umuntu.Muri iyi nkuru turarebera hamwe byinshi kuri yo.

Ikinyamakuru cyitwa “Childrenshospital.org”, gitangaza ko iyi ndwara igendanye n’imikurire ya muntu aho yibasira ibice bitandukanye by’umubiri bimwe bikabangamirwa mu mikurire.Bimwe mu bice byibasirwa cyane hazamo ; Imiyoboro y’amaraso n’umutima.

Umwana urwaye iyi ndwara agira ibibazo bitandukanye birimo kugira ikibazo mu mikurire y’ubwonko [ Intellectual Disability ], Kugwingira kwa bimwe mu bice by’umubiri we akagira n’ibibazo mu nyifatire mu gihe ari kumwe n’abagenzi be.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko , umuntu umwe mu bihumbi 10 ariwe urwara iyi ndwara ikunda guhitana abana benshi abandi ikabashyira mu byago kubera uburyo amaraso aba aca muri Coronary artery yihuta.Iyi ndwara kandi itera umujagararo w’umutima.

NI IBIKI BITERWA NO KURWARA IYI NDWARA ?

Kenshi iyo umuntu mukuru by’umwihariko umwana muto arwaye iyi ndwara, agira ikimenyetso bitandukanye birimo ;

1.Gutinda kuvuga, no gukora imirimo imwe n’imwe y’amaboko, kurya bigoranye, no gutinda gukura.
2.Umwana urwaye Williams Syndrome agira ibibazo mu myigire ye.
3. Imibanire ye n’abagenzi be igira ibibazo byinshi.
4. Aba mugufi.
5.Ntajye abasha gushyira umutima ku kintu kimwe [ ADHD ].
6.Ahorana umutima uhagaze.
7.Akunda gushyira ijwi hejuru iyo ari kuvuga cyangwa ari kuganira n’uwari we wese.

WILLIAMS SYNDROME ITERWA NI IKI ?

Iyi indwara idasanzwe gufata abantu benshi ariko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru twagarutseho haraguru, gitangaza ko ishobora kuva mu mubyeyi ijya ku mwana we bikaba biri kuri 50%.Mu gihe umubyeyi abonye ikimenyetso twagarutseho haraguru ku mwana we, aba sabwa kwihutira kujya kwa muganga kuvuza umwana we.

Isoko: Childrenshospital

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *