Advertising

The Ben yibwe Telefone ye ubwo yarari ku rubyiniro ! Uyu munsi yitezweho ibidasanzwe mu gitaramo nyirizina

10/01/23 14:1 PM

Ku isaha ya 1:30 z’ijoro ku masaha y’i Burundi ndetse no mu Rwanda, igitaramo cyo gusangira “Meet and great” cyabereye muri Eden Garden cyari gitangiye. The Ben n’umugore we Pamella bahageze saa sita na 16 z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura mu byiciro bitatu. Ibihumbi 100fbu ahasanzwe, million 2Fbu VIP, Million 10fbu VVIP ndetse bari benshi kurusha ahasanzwe.

 

 

 

Mu itangira ku rubyiniro hamanje kuririmba umuhanzi Lino G washoboye kuririmba iminota 2 gusa ku rubyiniro ahereye ku ndirimbo ye yitwa “Legend”. Hakurikiyeho umuhanzikazi Babo usanzwe ufite inkomoko mu Rwanda cyane ko nyina umubyara Ari Umurundikazi. Ndetse na Bushali nawe basuhuje abanu mu minota mucye ishoboka.

 

 

 

Sat B yakurikiyeho aririmba indirimbo imwe gusa, nyuma hakurikiyeho The Ben wari utegerejwe n’abantu benshi cyane ko ariwe muhanzi mukuru wari uhari. Yageze ku rubyiniro saa saba 49 asoza saa munani na 15 muri macye yaririmbye iminota 26 gusa. The Ben yibukije abantu indirimbo ze za cyera zakunzwe cyane nka “ntacyadutanya”, “thank you” nizindi nyinshi.

 

 

 

Nyuma ya The Ben, umuhanzi Big Fizzo nawe waririmbye iminota 5 gusa ahita asezera. bashimiye abitabiriye uyu munsi wa Meet and Greet ndetse saa munani na 28 byose byari birangiye.

 

TELEPHONE YA THE BEN N’ABANDI 5 ZIBWE.

 

Bimwe bavuga ngo ntabyera ngo de, amakuru ducyesha Imirasire tv aravuga ko The Ben ajya ku rubyiniro yasize telephone ku meza yari yicayeho we n’abandi bahanzi ndetse n’umugore we Uwicyeza Pamella. Ubwo yabaga ku rubyiniro yasanze telephone ye byitwaye.Amakuru avuga ko Atari The Ben gusa wibwe telephone, kuko bibwe Ari 5, umwe yibwe Iphone 14 pro max undi yibwa Sumsamg galaxy s23. Biravugwa ko umwe mubari bashinzwe service muri icyo gitaramo ariwe wibye izo telephone.

 

Abandi bibwe harimo nyirabukwe wa The Ben, umusobanuzi Junior Giti, Dj Briane, Fouadi, Djihad.

 

 

 

 

 

Source: Imirasire tv

 

 

 

Sponsored

Go toTop