The Ben yavuze ko we na Meddy bafite indi mirimo itabemerera guhora muri muzika abwira amagambo akomeye uwamwise umunebwe

27/11/2023 16:48

Umuhanzi Mugisha Benjamin , yavuze ko abantu bamwita umunebwe batazi neza ko afite indi mirimo abamo umunsi ku munsi arinayo imugira uwo ari we kuri uyu munsi.Ibi The Ben yabitangarije muri Canada nyuma y’ikibazo yari maze kubazwa na Ally Soudy.

 

Munama ya Rwanda Youth Convention , yabereye muri Canada niho The Ben yatoboreye aya magambo yari yaririnze kuvuga na mbere ndetse anagaruka ku mpamvu atajya apfa kumvikana avuga amagambo menshi mu itangazamakuru cyangwa ngo ashake kugaragaza guhangana gukomeye.

 

The Ben umaze imyaka irenga 15 muri muzika ,  yagaragaje ko ibintu bifasha umuhanzi kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura no kurangwa n’imyitwarire myiza.The Ben yagize ati:”Ntabwo ndi intungane , inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire , ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura , kubaha no guca bugufi”.

 

Ubwo The yagarukaga kukindi kintu cyafasha umuhanzi , yabaye nk’uwibuka abigeze kuvuga ko ari umunebwe we na Meddy, maze agira ati:”Hari abantu benshi , nubwo navuga ko atari benshi cyane , usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe.Ikintu nababwira , dushobora kuba abanebwe mu maso y’ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane”.

https://www.youtube.com/watch?v=g7obaLmbru0

Uyu muhanzi yasobanuye ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu.Ati:”Benshi mutuzi nk’abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk’abakora cyane,ariko ni kuri kimwe. Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze, kandi bifite akazi karuta ibyo.Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu buryo butandukanye”.

 

Uyu musore witegura kurushinga, yavuze ko gukunda Imana no kuyubaha ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba muri muzika.Yagize ati:”Nkijya mu muziki, umubyeyi wanjye yagize ubwoba, yumva ko naba ngiye mu murongo mubi,kimwe rero mu byo niyemeje ni uko ntazaba umuntu yatekerezaga ko ngiye kuba we.Ikintu rero nirinze cyane ni ibiyobyabwenge”.

 

Mugisha Benjamin yavuze ko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bimufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Advertising

Previous Story

Menya impamvu umugore akwiye kubyuka mbere y’umugabo we mu gitondo

Next Story

Umukobwa wahoze acuruza ibisheke kumuhanda yabaye umunyamategeko ahita yanga umukunzi we amubuza no kuzongera kumwegera

Latest from Imyidagaduro

Go toTop