Advertising

The Ben yasubiye muri Amerika

01/30/24 9:1 AM

Umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka The Ben nyuma y’ubukwe bwe yongeye gusubira muri Amerika muri Rwanda Day izabera i Washington DC. Mugisha Benjamin ni umwe mu bahanzi bazasusurutsa Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba bari muri Rwanda Day iteganyijwe guhera tariki 02 niya 03 Gashyantare 2024.Iyi Rwanda imaze kuba inzira nziza yo guhura no kuganira ku byubaka u Rwanda by’umwihariko ku banyarwanda batuye hanze yarwo na cyane ko ibera hanze.

 

Muri iyi minsi 2 hazaba haganirwa cyane ku iterambere ry’Igihugu dore ko hamaze iminsi harashyizweho uburyo bwo kwiyandikisha aho kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi 5 aho mu bazasusurutsa imbaga harimo ;Abanyamideri , Abakora ubugeni ndetse n’umuziki uzatangwa n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.Muri aba bahanzi bazitabira Rwanda Day harimo ;Bruce Melodie , Teta Diane na The Ben wamaze guhaguruka nk’uko yabigaragaje kumbuga Nkoranyambaga ze ,The Ben yerekeje muri Amerika nyuma y’igihe gito akoze ubukwe na Uwicyeza Pamella.

Sponsored

Go toTop