The Ben yahishuye impamvu akunda kurira cyane imbere y’abantu

12/08/23 16:1 PM
1 min read

Umuhanzi The Ben ubwo yari mu kiganiro kuri Kiss FM yahishuye impamvu akunda kurira cyane, ibintu abantu bamaze iminsi bagarukaho cyane bibaza impamvu inshuro nyinshi mu bitaramo byinshi akunze kugaragara ari kurira.

Ubwo yabazwaga impamvu akunze kugaragaza amarangamutima ye cyane, The Ben yagize ati:

“bundi njye rwose nabyakiriye uko bimeze ariko Kenshi abantu bagira amarangamutima iyo bari mu kintu runaka cyangwa bari gukora ikintu runaka, hanyuma ukabihuza n’inzira zagiye zibaho mbere kugira ugere ahantu uhagaze, icyo gihe inshuro nyinshi Hari igihe uhita wisanga watwawe n’amarangamutima.”

 

The Ben akomeza agira ati:”Nk’urugero iyo uri ahantu uri imbere y’abantu benshi bakomeye n’abanyacyubahiro bakurusha ubwenge ndetse n’ibindi bintu byinshi, ukabona bari kugutega amatwi Kandi Uzi neza ko bakurenze, hanyuma ugahita ubihuza n’urugendo wanyuzemo kugira ngo ube uri aho uri, icyo gihe kuri njye mpita numva nshaka gutanga ikintu kimeze nk’icyubahiro ku Mana, hanyuma ngashiduka mu mutwe bizengurutse bikarangira amarira aje.”

The Ben inshuro nyinshi yakunze kugaragaza amarangamutima ye cyane, mu bitaramo byinshi yakoze byaragoranaga kurangiza atarize.

 

Urugero nko mu gitaramo yakoreye mu Burundi yararize, ubwo yamurikaga album ye yise “ko nahindutse” mu Bubiligi yararize, ubwo yavaga muri America akabona abantu benshi baje kumwakira ku kibuga cy’indege nabwo yashidutse yarize.

Source: Inyarwanda

Go toTop