The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo – VIDEO

29/11/2023 17:00

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben , yagaragaje ko atigeze atinya Bruce Melodie ahubwo ko niba yiteguye igitaramo kigomba kubaho kikabera muri Stade nshya iri kubakwa n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda H.E Paul Kagam.

 

Ni amagambo yavuzwe cyane ko aba bombi [ The Ben na Bruce Melodie], bapingana kugeza ubwo The Ben avuze ko nta Battle ikwiriye kumuhuza na Bruce Melodie kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.

https://www.youtube.com/watch?v=29vsLqWwXkY

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yaboneyeho gutangaza ibyamamare bizitabira ubukwe bwe nk’uko twabibateguriye muri aya mashusho ari hasi.

 

Umunyamakuru ati:”Ubushize Bruce Melodie yagaragaye mu ifoto ari kumwe na madamu wawe, mu ijoro rikurikiyeho nabwo yagaraye ku rubyiniro afite ibendera ry’u Rwanda, abantu bati , ubanza koko Bruce Melodie ariwe uhagarariye umuziki wacu”. The Ben adatindiganije yagize ati:”Bruce Melodie ari muri Tem A , ndamutse mbishyize mu makipe”.

 

 

The Ben yakomeje avuga ko bikwiriye ko abahanzi bagenzi be bashyigikira Bruce Melodie kuko aba yasohokeye igihugu kandi abikwiriye.

https://www.youtube.com/watch?v=29vsLqWwXkY

Abajijwe niba yaratinye Bruce Melodie koko, The Ben yagize ati:”Hagomba kubaho igitaramo , hagomba kubaho igitaramo gishimisha abanyarwanda.Igitaramo kigomba kuzaba kuko hari stade umukuru w’Igihugu ari kutwubakira”.

 

Muri iki kiganiro The Ben yemeye ko igitaramo kigomba kubaho ndetse ngo kigashimisha Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki

Advertising

Previous Story

Umunyamakuru wa Fine FM Shalomi yinjiye muri Cinema – VIDEO

Next Story

Waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho

Latest from Imyidagaduro

Go toTop