Umunyamakuru wa Fine FM Shalomi yinjiye muri Cinema – VIDEO

29/11/2023 14:35

Hagiye hanze Filime y’uruhererekane Yiswe “umunyamakuru”igaruka ku buzima bw’ibanga ibyamamare bibamo no gucyebura urubyiruko rukiri mu mashuri.iyi Filime igaragaramo umunyamakuru Shalomi ukorera Fine FM.

Nyuma yo kubona ko abana b’abakobwa bakunda kugwa mu mutego wo gutwara inda zitateguwe biturutse kubabashukisha intica ntikize, yahisemo gukora filime imena amabanga akoreshwa na benshi bashukashuka urubyiruko rw’abana b’abangavu .

Emmanuel Habumugisha ukoresha amazina ya Shalomi_wanyu mu mwuga w’itangazamakuru yanjiye mu Sinema ahita anashyira hanze agace ka mbere (Episode) ka Filime yise “Umunyamakuru” igaragaramo ubuzima bw’abanyeshuri n’ibyamamare!.

Ubwo twaganiraga n’uyu munyamakuru watangiye kubifatanya no gukina Filime twamubajije intego nyamukuru yatumye asanga abarimo Killaman na Dogiteri nsabi muri Filime adusubiza agira ati:

“Ndi umunyarwanda kandi mfite kubaka Igihugu cyanjye nkora uko nshoboye ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu cyanjye.

Niyo mpambu nashatse gucisha ubutumwa bwanjye bwo gucyebura urubyiruko ruba mu isi y’ubwamamare ngo bazibukire kwishora mu ngeso zabatera gufungwa no gutwara inda batateganyije.

Mpitamo gukora Filime imena amabanga n’imitego imwe n’imwe bishobora gutuma urubyiruko rwisanga mubibazo bishyira iherezo ku hazaza habo”.

Uyu munyamakuru kandi wamaze kwinjira muri Cinema yavuze ko gukina cinema bitazabangamira akazi ke ka buri munsi k’itangazamakuru kuko ari umuyoboro mwiza wo kugeza ku bantu ibyo na we ubwe abamo kuko bizamufasha kumenya ibutumwa acisha muri iyo Filime.

Yanavuze ko kandi yahisemo kwita Filime ye “Umunyamakuru” kubera ko umwuga w’itangazamakuru ikiraro gihuza impande zombi, bityo bikazatuma abantu benshi bashaka kumenya icyo iryo zina ribumbatiye.

Mu Rwanda si abanyamakuru benshi wasanga bakina filime ,cyane ko bitamenyerewe ko abanyamakuru bavanga itangazamakuru na filime, ugerageje kuvanga undi murimo n’itangazamakuru ajya mu muziki.

https://youtu.be/-ExlI8I_u-Q?si=fB4QbAAKIwU7TrUv

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO : Igitaramo cya Black Party cyasize amateka i Rubavu

Next Story

The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo – VIDEO

Latest from Cinema

Go toTop