Waruziko umugore ashobora kujya mu mihango kabiri mu kwezi ? ! Ese biterwa niki ? Menya icyo inzobere zibivugaho

29/11/2023 20:47

Yego birashoboka ko umugore ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe ndetse bikaba ari ibisanzwe bitewe n’imihindagurikire y’umubiri we.

 

Ikinyamakuru Health , kivuga ko bishobora kubaho ku mugore ugira iminsi 28 na 38.Bavuga ko umugore ugira iminsi 24 ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.

Ikindi gihe kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe , bishobora kuba imihindagurikire y’imisemburo ye. Mu gihe hari polymenorrhea, umugore ashobora kuva inshuro zirenze imwe mu Kwezi.

Umuganga witwa Alyssa, yavuze ko kuba umugore ava inshuro 2 mu kwezi bidasobanuye ko afite ikibazo.Uyu muganga yemeza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe ujya mu mihango inshuro zirenze 2 mu kwezi kumwe.

ESE NI IKI GISHOBORA KUBITERA ?

1. Kwifungisha.

Birashoboka ko waboneje urubyaro.Kuboneza urubyaro bituma habaho ikizwi nka ‘Breakthrough Bleeding’.

Iyo waboneje urubyaro ugira umusemburo witwa IUD [ Intrauterine Devices], utuma imihango itakaza umurongo ikaba yaza kabiri mu kwezi kumwe.

Kuba ufite imihango kabiri mu kwezi bibaho kandi ntabwo bivuze ko uburyo bwo kuboneza wakoresheje butarimo gukora neza.Abantu banywa itabi [ Abagore ] , bashobora guhura n’ikibazo cyo kugira imihango kabiri mu kwezi.

2. Kwivumbura kw’imihango.

Hari ubwo habaho kwivumbura kw’imisemburo irimo ; estrogen, progesterone cyangwa Testosterone bigatuma umugore agira imihango kabiri mu kwezi.

Indwara yitwa Polycystic Syndrome, nayo ishobora kuba imbarutso yo kugira imihango kabiri mu kwezi biturutse kumisemburo yawe.

Umuganga witwa Dr.Dweck yavuze ko kuba imisemburo itaringaniye nabyo biba ikibazo gikomeye bigatuma umugore ajya mu mihango kabiri.

3. Perimenopause.

Iyi Perimenopause ishobora kuba imbarutso yo kujya mu mihango kabiri mu kwezi.Ibi bishatse kuvuga ko uwo mugore aba arimo gusatira ugucura.

Perimenopause iba cyane nyuma y’amezi 12 ashyira ugucura kwawe.Aha ngo umugore agira imihango iza mu buryo budasanzwe.

4. Kuba utwite.

Umugore utwite ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi.Ibi bishobora kubaho mu byumweru 20 bya mbere.

ESE MU GIHE UMUGORE ATWITE NI IKI GITUMA AGIRA IMIHANGO KABIRI MU KWEZI KUMWE ?

1.Kwihinduranya kw’imisemburo
2. Infection
3.Igitsina
4.Kwikanga (Ibintu by’umweru).

Muri iki gihe nabwo ntabwo biba ari ikibazo kuko ushobora kugana muganga akagufasha mu gihe byakabije.

5. Ubwangavu.

Birashoboka ko wagira imihango ihindagurika cyane cyane mu gihe uherutse kubona iya mbere cyangwa ukaba uri mu myaka y’ubwangavu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko , abakobwa bari mu myaka y’ubwangavu bagira iminsi iri munsi ya 20, bikaba byatuma imihango yabo iza kabiri.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kandi hagati ya 60% na 80% by’abakobwa bari mu mwaka 18 na 25 bakunze kugira imihango ihindagurika.

6. Indwara ya Thyroid.

7. Umujagararo.

Umuntu urwaye indwara y’umujagararo [ Stress ] nawe ashobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe.

Ikinyamakuru Health dukesha iyi nkuru , gitangaza ko mu gihe wabonye byakabije ugomba kujya kwamuganga.

Advertising

Previous Story

The Ben yageze i Kigali ahita avuga ko atigeze atinya Bruce Melodie agaragaza ko yiteguye guhangana nawe mu gitaramo – VIDEO

Next Story

Umuraperikazi Latto yasobanuye ko anyotewe gukorana imishinga na Rihanna avuga ko ariwe muhanzi w’inzozi ze

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop