The Ben ari mu gahinda ko kubura nyirakuru we

28/03/2024 15:17

Nyirakuru wa The Ben yatabarutse mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2024 ari mu nzira ajyanwa kwa muganga.

Nyirakuru wa The Ben witwa Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ufite imbaraga nk’uko IGIHE babyanditse.Umwe mubo abereye nyirakuru yagize ati:”Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka Saa Kumi n’Imwe.Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga.Yari amaze amezi 2 arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga”.

Mukangarambe Yunia nyirakuru wa The Ben ubyara nyina.Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bibuka ifoto y’uyu mubyeyi abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.Yari atuye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Anyuze kuri Instagram ye The Ben yagize ati:”Urukundo rwa mbere”.

 

 

Advertising

Previous Story

Fire West yahaye inama zikomeye abahanzi bakizamuka

Next Story

Diamind Platnumz yahuye n’umuyobozi ukomeye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop