Nyiri El Classico Beach, Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West yahaye inama abahanzi bakizamuka , asaba kujya bamenya kwita ku mpano zabo no kuzibyaza umusaruro ubafasha gukomeza kwitwa abahanzi mu bihe bitandukanye.
Ubusanzwe abahanzi by’umwihariko abakizamuka, bakunze kwishuka bakibwira ko kujya mu nzu zitunganya indirimbo bagakora imwe cyangwa ebyeri zigasohoka bihagije ngo baba bamaze kuba abasitari.Benshi muri aba bahanzi bakizamuka batangira kuzamura intugu mu gihe gito bakaba bagejeje ku musozo impano zabo nyamara zari zikwiriye kubabera impamvu yo kubaho.
Fire West nyiri El Classico Beach , Bar na Restaurant ikorera mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, amashyuza n’uruganda rwa Bralirwa, yasabye abahanzi kutajya bafasha hasi impano zabo, abasaba kujya bakomeza kuzitaho mu rwego gutegura ibizabafasha mu bihe bizaza.Fire West yemera ko nta muhanzi watera imbere ntakazi agira.
Yagize ati:” Inama nahereza abahanzi, na cyane ko akenshi usanga abahanzi bakiri bato batarazamuka baba batarabona amafaranga ahagije ku buryo Muzika yakora mu buzima bwabo bwa buri munsi.Hari abahanzi baba bafite nk’imyuga bazi barize, noneho yamara kuba umuhanzi iby’imyuga ye agahita abita hariya akumva ko yaba umuhanzi gusa.
“Ni ukuvuga ko umuhanzi wese kugira ngo agere kure nk’umuhanzi, ni uko yaba afite akandi kantu akora ku ruhande kamuha amafaranga gafite Ikindi kamwinjiriza”.Fire West ni umwe mu bagabo bashyigikira imyidagaduro yo mu Rwanda ku rwego rwo hejuru binyuze mu bahanzi bato n’abakuru aha ubufasha bw’amafaranga mu gihe bagiye gukora indirimbo, akabagira inama akanabafasha gukora ibitaramo.
El Classico Beach Chez West, ni Bar na Restaurant yambere mu Rwanda muri Service nziza , Amafunguro meza , ibyo kunywa n’ibindi.Ushaka gutanga Komande hamagara kuri 0783256132 na 0789400200.