Nyiri WCB , Diamond Platnumz, yahuye na Sudi Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko muri Kenya.Ifoto yabo ikomeje kwibazwaho n’abafana b’ibihugu byombi.
Oscar Sudi , uri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yashyize hanze ifoto ye na Diamond Platnumz yamusuye mu rugo rwe muri Tanzania.Nyuma yo guhura kwabo, Sudi yavuye i muzi impamvu yo guhura kwabo cyakora asobanura ko bijyanye n’ubufatanye muri myidagaduro muri rusange.
Sudi yagize ati:”Uruzinduko muri EAC.Njye na Diamond Platnumz twaganiriye mu buryo bwo guteza imbere no gushakisha impano mu bakiri bato muri Kenya”.Oscar Sudi yagaragaje ko guhura kwe na Diamond ari ingenzi cyane.
Benshi mu babonye iyi foto, bagaragaje ko OSCAR Sudi ashobora kuba ari gutegura igitaramo azatumiramo Simba kikabera muri Kenya.Diamond Platnumz aheruka muri Kenya muri 2022 aho yaririmbiye ahitwa ‘Azimio MegaRally’ kuri Stade ya Kasarani.