The Ben akomeje gushinjwa kugura Views

17/12/2023 08:37

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni Forever’, abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko views zaguzwe nabi.

Mu masaha make akimara gushyira hanze amashusho y’indirimbo Ni Forever, hatangiye kumvikana amakuru n’amafoto ya Views, likes na Comment ( Ubutumwa) , byari kuri iyi ndirimbo.

Nk’uko byashyizwe hanze na The Cat umaze kumenyekana kumbuga nkoranyambaga, mu minota 7 gusa indirimbo imaze kujya hanze , yari ufite views 328 , likes 1.8k ( Igihumbi magana inane), na comment 346.

Ibi bigaragaza ko habayeho kugura views zikagurwa nabi nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babitangaje bemeza ko umubare w’abarebye amashusho ugomba kugendana n’abayikunze ndetse n’ibitekerezo byatanzweho.

Kuri X uwitwa Sir. Ntimukanyibazeho yagize ati:” Ngo bari kuzigura nabi ariko ? Nonesi ninde ubizi neza ngo ajye kubafasha ? Anyway iyi ndirimbo ni nziza birenze kbsa yujuje ibisabwa byose”.

Ku ifoto uyu yashyize kuri ubu butumwa, byerekanaga ko mu isaha imwe (1hour) yari ifite views 6.6k na likes ibihumbi 13, na Comments Igihumbi 1.5 nabyo byatumye benshi bibaza uburyo Likes zasumbye Views nyamara umuntu akunda icyo yarebye.

Advertising

Previous Story

Meddy yapfunyikiye impamba The Ben na Pamela

Next Story

Tiwa Savage yaguze inzu y’akataraboneka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop