Umuhanzikazi Tiwa Savage yashyize hanze amafoto n’amashusho y’inzu y’akataraboneka yaguze asaga Miliyari 1.7N.
Tiwa Savage wo muri Nigeria yahisemo gusoza umwaka ari nyirinzu y’umutamenwa yaguze mu gace ka London nk’uko yabitangaje.
Anyuze kuri Konti ye ya Instagram (Story), Tiwa Savage yagaragaye arimo kwakira imfunguzo z’inzu ye.
Umunyamakuru kabuhariwe muri Nigeria Tundeednut yatangaje iby’iy’inzu ya Tiwa Savage nk’inshuti ye , ahishura ko uyu mugore yayitanzeho Miliyali 1.7N.
Yagize ati:” Hari icyo maze kumenya kubyamamare . Burya mwese mwarakoze cyane nicyo gihe ngo mutangire gusohora kumafaranga. Congratulations Tiwa Savage”.