Meddy yapfunyikiye impamba The Ben na Pamela

17/12/2023 07:53

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika Nyarwanda, yatanze impano ikomeye kuri The Ben na Pamela abifuriza kuzabana mu mwami.

Tariki 15 Ukuboza 2023, nibwo The Ben yagiye gusaba umugeni kwa Uwicyeza Pamela baramumuha asiga atanze inkwano.

Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare ku rwego rutandukanye harimo; Israel Mbonyi baririmbanye, Uncle Austin, Christopher Muneza wa mwambariye ,Miss Mwiseneza Josiane n’abandi.

Muri uku gusaba no gukwa byari byitezwe ko Meddy aza kuba ahari gusa ntiyahagaragara na cyane ko yitezwe mu bukwe bwo gusezerana imbere y’Imana.

Nyuma yo kubura muri ubu bukwe, Meddy yafashe umwanya yifuriza bombi ubukwe abaha impamba ikomeye n’akabando bazagenderaho.

Mu magambo ye Meddy yagize ati:”Imana ikomeze ubumwe bwanyu. Yesu abe indiba n’ishingiro ry’urukundo rwanyu.Mwembi mukunzwe na benshi, kandi muzabera benshi inzira nziza. Urukundo ni forever , ntimuzigere mu byibagirwa”.

Advertising

Previous Story

Kenya: Umugabo yitwitse arashya wese

Next Story

The Ben akomeje gushinjwa kugura Views

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop