Urukundo rwa Pamella na The Ben rumaze kuba kimomo ndetse bamwe bafashe isomo kuri aba bombi.Kuri uyu wa Gatanu tariki tariki 15 Ukuboza 2023, Pamella agiye gusabwa anakwe n’umukunzi we Mugisha Benjamin.
Ni ibirori bigiye kubera kuri Mlimani Jali , ubusitani bumaze kubaka izina mu kwakira izina bw’ibyamamare n’abandi bantu batandukanye.
Nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamella, biteganyijwe ko tariki 23 Ukuboza muri Convention Center ariho hazabera ubukwe nyirizina bagasezerana imbere y’Imana.