Ubwo The Ben yageraga mu Burundi yakiriwe n’abantu benshi cyane ndetse nawe abereka ko yabishimiye ubwo yakoraga mu mufuka akabahereza kumafaranga.
Uyu muhanzi ntabwo yigeze aca kuruhande ubwo yabazwa kuri bagenzi be bazafatanya mu gitaramo ari nabyo byakoze kumutima umushoramari mu myidagaduro y’Akarere ka Rubavu Ishimwe Lambert nyira Orange Group, akavuga ko The Ben ari isomo ryiza kubandi bahanzi.
The Ben akigera muri iki gihugu cy’Abarundi, bamwe mu banyamakuru bari baturutse mu Rwanda bo batekereje ko The Ben ashobora kwakirwa n’abayobozi bakomeye barimo n’umukuru w’Igihugu kubera uburyo bari bakubise buzuye.Uyu muhanzi yarishimye cyane ndetse anabigaragaza mu magambo ubwo yabazwa byinshi ku gitaramo cyamuzinduye.
Umunyamakuru yabajije The Ben icyo yavuga kuri Big Fizzo, maze adaciye kuruhande avuga ko Big Fizzo ari inshuti ye anahishura ko muri muzika ye yahoze amwigiraho anamufatiraho urugero.Ibi nibyo The Ben yasubije kuri Sat B ndetse na Lino G umuhanzi utari wamenyekana cyane gusa The Ben avuga ko yamumenye bakibashyira hamwe muri iki gitaramo.
Ibi byagaragaje The Ben nk’umuhanzi mwiza kandi wubaha bagenzi be , Umushoramari mu myidagaduro by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba Ishimwe Lambert agaragaza ko abandi bahanzi bakwiriye kumwigiraho.Yagize ati:
”The Ben ni umwami kandi biriya njyewe nari mbyiteze kuko ni umbwambere yari agiye i Burundi kandi byerekanako umuziki wacu umaze kugera kure kandi byose byakozwe na The Ben nabagenzi be”.
Yakomeje avuga ko ibi bikwiriye kuba isomo kubandi bagakora cyane kuburyo umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu nagera mu Karere ka Musanze, abantu bazahurura bakaza kureba uwari we .Yagize ati:”Ibi njya mbira abantu twegeranye , mbasaba gukora cyane kuko na The Ben niko yatangiye.The Ben rero ni umuhanzi mwiza.Muri iki gitaramo abafana bazuzura, u Rwanda ruzagira isura nziza hariya.The Ben yashimiye Sat B , avuga ko afite impano , ashimira na Lino G , umwana ukiri muto kuri The Ben , byose ni urugero rwiza rwo kwicisha bugufi.The Ben afite umutima uca bugufi”.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA LAMBERT ISHIMWE