Advertising

Texas : Umuyaga udasanzwe watwaye indege yari iparitse ku kibuga cy’indege

30/05/2024 16:59

Indege yasunitswe n’umuyaga mu marembo y’ikibuga cy’indege  muri Texas, kubera  ikibazo cy’umuyaga mwinshi kimaze iminsi cyaribasiye aka karere.

Video yafashwe na camera zo ku kibuga cy’indege yerekana indege ya American Airlines yari iparitse ku kibuga cya Dallas Fort Worth ku wa kabiri, nibwo  ibyo byabaye bagiye kubona babona umuyaga mwishi uraje utwaye indege igonga amarembo y’ikibuga, ibaba ryayo rikubita ikiraro  kinyurwaho n’abagenzi.

Mu itangazo ryshyizwe hanze, American airlines yavuze ko indege zabo nyinshi zatwawe n’ikirere kitameze neza  harimo”umuyaga utwara buri kimwe uhasanze, uwo muyaga urikugendera kuri 80mph (hafi 128km/h). kugeze ubu ntiharamenyekana niba hari uwapfuye cyangwa uwa komeretse.”

Iyi sosiyete y’indege yongeyeho ati:”ikipe yacu yo kubungabunga ibyangiritse n’ibikorwa remezo  irimo gukora igenzura ryimbitse  kandi irimo gukora ibishoboka byose.”

Ku wa kane, amazu yo kubamo n’inzu zirenga 275.000 muri Texas, Kentucky no mu zindi ntara z’Amerika byasigaye bidafite amashanyarazi mu gihe umuyaga wakomeje kwibasira  ako karere.

Previous Story

Amsterda: Umuntu Bamusanze muri moteri y’indege yapfuye

Next Story

Kina Music yasinyishije Korali Butera Knowless yakuriyemo

Latest from HANZE

Go toTop