Amsterda: Umuntu Bamusanze muri moteri y’indege yapfuye

30/05/2024 16:50

Umuntu yapfuye nyuma y’uko yisanze muri moteri y’indege  irimo gukora ya kompanyi KLM itwara abagenzi mu ndege, ubwo yari iri ku kibuga cy’indege cya Schiphol cy’Amsterdam, mu murwa mukuru w’u Buholandi.

Urwo rupfu rutunguranye rwabaye ku wa Gatatu  nyuma ya saa sita z’amanywa, ubwo iyo ndege ifite nimero y’urugendo ya KL!#$! Yari irimo kwitegura guhaguruka  yerekeza mu mujyi wa Billund  muri Denmark.KLM yavuze ko irimo kwita ku bagenzi n’abakozi bbibonye , ndetse ko irimo gukora iperereza.

Ishami rya Gisirikare ryo mu buholandi rikora inshingano za polisi mu gisirikare  ryatangaje kurubga X ko abagenzi n’abakozi bose  bakuwe muri iyo ndege.Umuvugizi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu wapfuye hataramenyekana umwirondoro  we kandi ko hakiri kare cyane kuvuga niba yari impanuka cyangwa ari uburyo bwo kwiyahura.

Ibitangazamakuru byo mu buholandi byumvikanishije ko uwo muntu wapfuye ashobora kuba yari umukozi ukora mubyo gusubiza inyuma indege mbere yuko ihaguruka.Amafoto yabonywe n’itangazamakuru NOS cy’ubuholandi agaragaza abakozi bo mu  butabazi bakikije indege isanzwe itwara abagenzi yari iri aho  ziparikwa.Amakuru avuga ko iyo ndege yari ikorera ingendo mu ntera ngufi yo mu bwoko bwa Embraer  ikoreshwa na Cityhopper, ishami rya KLM rikora ingendo za bugufi I Burayi.

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Schihol bwagize buti: “ibitekerezo byacu byifatanyije na benewabo  [b’uwapfuye] kandi turimo kwita ku bagenzi n’abakozi babonye ibi.”Minisitiri w’ibikorwa-remezo w’ubuholandi Mark Harbers yatangaje ku rubuga X Ati:”inkuru mbi cyane y’impanuka yishe umuntu uyu muni I Schiphol.”

Ikibuga cy’indege cya Schiphol ni kimwe mu bikoreshwa cyane i Burayi. Mu cyumweru gishize cyagarutsweho cyane ubwo umuraperi Nicki Minaj yatabwaga muri yombi kuri icyo kibuga.Abagenzi hafi Miliyoni 5.5 bakoresha icyo kibuga cy’indege mu kwezi gushize, nkuko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwacyo.

Mu mwaka ushize umukozi w’imyaka 27 wakoraga ku kibuga cy’indege yarapfuye  nyuma yo kwisanga muri moteri y’indgege itwara abagenzi ya kompanyi Delta mu mujyi wa San Antonio muri Leta ya Texas muri Amerika.

Umwanditsi:Moussa Jackson

Isoko BBC

Advertising

Previous Story

Nyaruhonga ubuvumo budasanzwe bwo mu Karere ka Nyabihu

Next Story

Texas : Umuyaga udasanzwe watwaye indege yari iparitse ku kibuga cy’indege

Latest from HANZE

Go toTop