Teta Nicholette yakebuye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ashimira umukuru w’igihugu Perezida H.E Paul Kagame

13/04/2023 12:31

Urubyiruko ni ryo shema ry’igihugu ndetse no mu ntero z’urubyiruko rw’u Rwanda harimo ko arizo mbaraga z’igihugu.Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane akaba n’umunyamideri ukiri muto Teta Nicholette yasobanuye ko yiteguye gukomeza kwigisha amateka ashimira umukuru w’igihugu.

Ni umunyamideri ukiri muto mu myaka gusa usobanukiwe n’ibyo akora umunsi ku munsi.Ni umwe mu batanga icyizere cy’ejo hazaza bigendanye n’ibyo akora.Mu butumwa bwe kubandi bangavu bakora imideri ndetse n’urubyiruko muri rusange, Teta Nicholette yavuze ko atewe ishema no kwitwa umunyarwanda kandi ko imbaraga zakoreshejwe n’ingabo zabohoye igihugu zitazapfa ubusa.

Mu magambo ye aganira na Inyarwanda.com, Teta Nicholete yagize ati:”Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’urubyiruko rw’abangavu bamurika imideri muri rusange ndetse n’urubyiruko rwose nibwo uruhare rwacu ruba rugomba kugaragara tubinyujije mu byo dukora, mu myambaro twambara ndetse no mu mashusho dutambutsa kumbuga nkoranyambaga zacu bikagendana n’igihe turimo.

Kugeza ubu ndashimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba kugeza ubu hashize imyaka 29 amahano abaye ariko tuka tukicyibuka abacu twabuze muri kiriya gihe tukabaha agaciro bakwiriye , bambuwe ubwo bicwaga bazizwa uko baremwe batarabigizemo n’uruhare”.

Teta Nicholette yafashe mu mugongo abacitse ku icumu , ababwira ko u Rwanda rubakunda kandi ko batari bonyine.Ati:”Ndihanganisha ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbabwira ko tubakunda cyane kandi ko tuzahora dufatanya mu buzima bwabo bwaburi munsi ndetse no kwibuka amateka mabi twanyuzemo.

Twe nk’urubyiruko rero dufite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu cyacu, duterwa ishema nacyo kuko aritwe mbaraga zacyo”.Teta Nicholette ni Umunyamideri ukiri muto ukomoka mu Karere ka Rubavu.Ubutumwa yatanze yavuze ko bukwiriye kugera ku banyarwanda ndetse n’abanyamahanga kugira ngo abagoreka amateka cyangwa abadashaka kuyumva bahindure intekerezo.

INYARWANDA.COM

Advertising

Previous Story

Dore impamvu ukwiriye kunywa amazi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Urupfu rutunguranye rwa Ikirezi Thamara rwashenguye benshi bivugwa ko yazize umusore yakunze akamwimariramo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop