Urupfu rutunguranye rwa Ikirezi Thamara rwashenguye benshi bivugwa ko yazize umusore yakunze akamwimariramo

13/04/2023 12:47

Uyu mukobwa w’uburanga bwihishemo umutima mwiza wamurangaga mbere yo kugaruka k’urupfu rwe yari muntu ki?.

Reka dufate umwanya muto mbambwire munshamake ubuzima bwaranze uyu muziranenge witabyimana mu buryo bw’urupfu rutavugwaho rumwe tuza kugarukaho turi gusoza.

‘UWONKUNDA IKIREZI THAMARA’ Yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali , akarere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi.

Uwonkunda Thamara Ikirezi yabonye izuba taliki ya 4 Ukwezi kwa 6.umwaka 2001.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Camp Kanombe, ahizwe n’umwe mubanyamuziki bakunzwe mu gihugu Bruce Melodie, utibagiwe n’inshuti ye kuva mu bwana Ama G The Black.

Camp Kanombe ni ikigo giherereye Mu kajagari ka kanombe hafi y ikigo cya Gisirikare kanombe Barracks.

Thamara akirangiza Primary muri 2013 , nk ‘umwana uzi ubwenge yahise Yinjira mu mashuri yisumbuye. Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye OLevel yayize mu karere ka Kamonyi ahava yinjira mu kiciro kisumbuyeho mu Mujyi wa kigali mu karere ka kicukiro mu murenge wa kicukiro, Groupe Scolaire Kicukiro imena rugamba aho bakunda kwita kwa butera.

Uyu mukobwa washenguye benshi yewe n’abatari bamuzi imbonankubone bakagwa mu kantu bakimara kumva inkuru y’urupfu rwe, amafoto ye yagiye hanze yanditseho ijambo RIP rya Rest In peace ,mubihe abyanyarwanda bibukaga kunshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Agahinda k’umuryango we n’inshuti kaba kinjiye Imitima gatyo.

Uwo nkunda Ikirezi Thamara inkuru y’urupfu rwe ntivugwaho rumwe n’abaturage cyangwa abamuzi kuko bivugwa ko uyu mukobwa yaba yariyahuye azira gukunda umusore akamwimariramo ariko bikarangira nyamusore umuhemukiye. Ibyo ni ibivugwa n abamwe.

Kurundi ruhande amajwi menshi acicikana muri rubanda avuga ko azize urupfu rw’amarozi n’ubwo umuryango we waryumyeho ukavuga ko uzatangaza icyamwishe ny’uma yo gushyingurwa.

Umuhango wo guherekeza Uwonkunda Ikirezi Thamara ,wabereye mu rusengero ruherereye i Kanombe mu kajagari ahitwa Miracle center ,gushyingura ni mw irimbi rya Rusororo ,inshuti n’abavandimwe mwihutire gusura abasigaye.

ARUHUKIRE MU MAHORO

Umwanditsi: Shalomi Parrock – Juli TV

Advertising

Previous Story

Teta Nicholette yakebuye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ashimira umukuru w’igihugu Perezida H.E Paul Kagame

Next Story

Nakundanye n’umukobwa twari duturanye wari uzi intege nke zanjye zose nzakumwereka umuryango dukora ubukwe – Mbega inkuru y’urukundo nziza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop