Taylor Swift yongeye guca agahigo ashimira buri wese

11/30/23 12:1 PM
1 min read

Umuhanzikazi Taylor Swift yongeye guca agahigo ko kuba umuhanzi wa Mbere ufite indirimbo zacuranzwe cyane ku Isi.Izi ndirimbo ze zacuranzwe kumbuga zirimo; Apple Music , Spotify, Deezer.

Uyu muhanzikazi uririmba injyana ya Pop yaciye aka gahigo muri uyu mwaka wa 2023 biturutse ku bitaramo bizenguruka Isi arimo gukora ndetse no kwamamaza ibikorwa bye.

Ku rubuga rwa Apple Music, yabaye umuhanzi w’ibihe byose ufite abantu benshi bumvise indirimbo ze umwaka wose.

Anyuze ku rubuga rwe rwa Instagram yashimiye abantu bakomeje kumva indirimbo ze , avuga ko ari akazi katoroshye bakoze , anashimira Spotify yamugize ‘Global Top Artist mu 2023.

Yagize ati:”Ibi ntibisanzwe, ndashaka kubashimira kuba mwarangize Global Top Artist kuri Spotify. Uyu mwaka twagize abafana benshi kandi ndashimira buri umwe wese”.

Go toTop