Taylor Swift n’umukunzi we bongeye guca amazimwe

02/05/2024 12:53

Taylor na Travis Kelce bongeye kugaragara mu Mujyi wa Las Vegas bafatanye agatoki ku kandi.

Talyor Swift usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Amerika no ku Isi na Travis Kelce w’imyaka 34 usanzwe ari umukinnyi muri NFL muri Nevada bahagiriye ibihe byiza nk’uko byagaragajwe n’amashusho , Taylor yashyize hanze anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze ubwo bari bitabiriye umuhango wo gukusanya inkunga Patrick Mahomes ,ukinana na Kelce muri Kansas City.

Anyuze kuri X, umufana wa Taylor Swify [Yaylor Swifty Updates], yashyize hanze amashusho bombi bahoberanye mu buryo budasanzwe.Ni amashusho yongeye gushyirwa hanze na Pop Base , Konti imaze kwamamara mu gutangaza amakuru y’imyidagaduro kuko mu butumwa bashyize hanze bwakurikiwe n’abasaga ibihumbi 650.

Kubera uburyo bari bitwaye , umwe mu bafana wabo, yabise ‘American Couple’ cyangwa se , Couple y’Abanyamerika bose.Ati:”Nkunda uburyo batajya barekana.Bahora bafatanye ku rutugu”.

T&K

Advertising

Previous Story

Umwuka mubi watutubye hagati ya Zuchu na Poshy Queen wa Harmonize

Next Story

Diamond Platnumz yahaye zuchu gasopo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop