Advertising

Diamond Platnumz yahaye zuchu gasopo

02/05/2024 16:53

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz yavuye mu bakurikira Zuchu ashyira ku ruhande inkuru z’urukundo hagati ye n’umuhanzi abereye Boss muri WCB.

Mu minsi yatambutse Zuchu yatangaje ko yavuye mu nzu ya Diamond Platnumz abitewe n’umujinya w’uko ngo amusebya agatuma abantu bamutuka mu buryo atigeze yishimira.Zuchu akora ibi , mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz yarageje ku mwegera ariko biba iby’ubusa kuko atigeze yifuza kuhaguma.

Nyuma y’ibi , amakuru ari mu  binyamakuru byo muri Afurika ni uko Diamond Platnumz , yamaze kuva mu bakurikira Zuchu nk’uko na Zuchu yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agahisha amafoto n’amashusho agaragaza ibikorwa bye muri WCB ya Diamond Platnumz adasiba kwita umukunzi we.

Nk’uko byagenzuwe n’umunyamakuru wa UMUNSI.COM wakoze iyi nkuru, bigaragara neza Diamond Platnumz atakiri umwe mu bakurikira Zuchu.Abdul Naseeb kuri Instagram akurikira abantu 1,510 muri abo Zuchu ntabwo arimo.

Ku rundi ruhande Zuchu wamamaye muri Sukari imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 100 , akurikira abantu 768 muri bo Diamond aka Simba ntabwo abarimo.Zuchu ati:”Ndambiwe kubana n’umuntu utuma abantu bahora bantuka”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu bitangazamakuru bitandukanye, humvikanye amagambo hagati ya Zuchu , Harmonize na Poshy umukunzi we aho basubizanyaga buri mwanya.Harmonize ati:”Umubano wa Zuchu na Diamond uratangaje”. Zuchu ati:”Harmonize icyo ushoboye ni ukwirirwa mu mazimwe gusa”. Poshy ati:”Zuchu ujye umenya ko unanutse cyan”. Kugeza ubu imyidagaduro yo muri Tanzania na Nigeria niyo iyoboye Afurika.

Previous Story

Taylor Swift n’umukunzi we bongeye guca amazimwe

Next Story

Ferwafa yavuze ku barwanira kuri stade n’abateza akavuyo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop