Inkuru z’intonganya zatangiye kuvugwa kuri Harmonize nyuma y’aho uyu mukobwa yibasiye umukunzi we Poshy Queen amushinja kwandikira Diamond Platnumz.
Harmonize na Zuhura Othman wamamaye nka Zuchu bavuganye nabi nyuma y’aho Zuchu yibasiriye Poshy ukundana na Harmonize ku mbuga Nkoranyambaga. Ibi byatangiye ubwo Zuchu yari amaze kuvuga impamvu yatandukanye na Diamond Platnumz ,maze Harmonize agashyira hanze amashusho asa n’urimo guseka umubano wabo bombi.
Zuchu yahise akurikiza amagambo ayo mashusho agira ati:”Kibonke [Harmonize] rekeraho.Nta ndirimbo iri kuri Hit ufite ubu ngubu.Ibyo wirirwamo ni amazimwe gusa.Nta kintu na kimwe uzi rero , reka nkwerekere”. Zuchu yakomeje agira ati:”Harmonize muntu mukuru, gabanya guhunahuna mu bibazo bitakureba.Umugore wawe araho ashaka ko uwo wita umuvandimwe amurebaho.Gabanya ubusutwa”.
Nyuma y’aya magambo, Poshy umukunzi wa Harmonize nawe yagiye kumbuga Nkoranyambaga [Instagram], yibasira Zuchu avuga ko ananutse cyane.Yagize at:”Noneho turangizanye , kuva ku mutwe ukagera ku mano, uruhu n’amagufa !! Ngaho ongera ubaze, muvandimwe [Zuchu], ibi nabigezemo gute ?”.
Harmonize yanze kuripfana nawe akomeza ashyira zuchu ku gitutu kubera urukundo rwe na Diamond Platnumz avuga ko rudashinga.Amakuru yavuzwe ko umukobwa wa Khadija Kopa yavuye mu rugo kwa Diamond nyuma yo kwerekana Sarah nk’umukobwa bahoze bakundana.
Zuchu we yahakanye aya makuru, avuga ko atabitewe na Sarah ahubwo ko ngo Diamond Platnumz ari we wabiteye.