Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza, rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza, uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Shilima, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8.
Uwo mwanzuro w’urukiko wafashwe ku itariki ya 20 Ugushyingo 2024, n’umucamanza mukuru w’urwo rukiko, Ndeko Dastan, wari unafashe iyo dosiye. Yafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko urukiko rwumvise abatangabuhamya batanu batandukanye.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza, Juma Kiparo, yasobanuye ko Samwel Anthony yakoze icyo cyaha ku itariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu Mudugudu wa Shilima, mu Karere ka Kwimba, mu Ntara ya Mwanza. Umwana wafashwe ku ngufu, amazina ye akagirwa ibanga, yavuze mu rukiko ko yagize ikibazo ubwo yari atumwe na nyina kugura ibintu mu iduka, maze agarutse ahura n’uwo Samwel Anthony, umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kumusambanya. Samwel amukurubana aramuryamisha hasi inyuma y’inzu ye, ahita amukorera ubwo bugome.
Samwel Anthony yagajwe mu rukiko ku itariki ya 23 Kanama 2024, asomerwa imyirondoro ye ndetse n’ibyo ashinjwa. Yaburanye yemera ko icyaha yakoze, ariko asaba ko Urukiko rwamugabanyiriza igihano, avuga ko afite indwara yo mu bihaha, kandi ko afite umuryango atunze ugizwe n’umugore n’abana batanu, harimo umwe ufite ubumuga bw’ingingo. Yavuze kandi ko afite murumuna we w’umurwayi, avuga ko gufungwa muri gereza byamugiraho ingaruka zikomeye kuko byasiga umugore we umutwaro uremereye wo kwita ku muryango wose.
Umushinjacyaha, Juma Kiparo, yasobanuye ko icyaha Samwel Anthony yakoze cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 130 n’iya 131 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Tanzania.
Umucamanza mukuru Ndeko Dastan, asoma umwanzuro w’urukiko, yavuze ko Samwel Anthony ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, akaba agomba gufungwa burundu. Yagize ati: “Uregwa (Anthony), uru rukiko rwaguhamije icyaha cyo gusambanya umwana mutoya w’imyaka 8, kandi ibyo binyuranyije n’amategeko. Ku bw’ibyo, ruguhanishije gufungwa ubuzima bwawe bwose muri Gereza.”
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko nyuma yo gusomerwa uwo mwanzuro, Samwel Anthony yahise afatwa n’abapolisi bahita bamujyana muri gereza kugira ngo atangire igihano cye.