Tanzania: Nyuma yo gusigwa n’umugore babanaga Yengayenga yahise arongora abagore 3 icyarimwe avuga ko arongera ho undi umwe

18/09/2023 08:38

Umugore we bari bamaranye igihe yaramutaye , ahitamo guhita ashakana n’abandi bagore bagera kuri 3 icyarimwe.Uyu mugabo wo muri Tanzania, yatangaje abaturanyi be we avuga ko arimo gutanga isomo ry’imibanire.

 

 

Yego rwose, bigendanye n’imico cyangwa imyumvire y’abantu runaka cyangwa ahantu runaka, umugabo ashobora gushakana n’abagore barenze umwe nanone bigaterwa n’ubushobozi afite haba mu kubitaho no kubamenyera ibibatunga.Muri Tanzania hari umugabo wakoze ibidasanzwe abera benshi urujijo ubwo yashyingirwaga n’abagore 3 icyarimwe ku munsi umwe nyamara hashize ibyumweru bike , uwari umugore we amutaye.

 

 

Uyu mugabo utuye mu Ntara ya Katavi uzwi kumazina ya Athuman Yengayenga yatangaje ko nyuma yo gushaka aba bagore 3 yiteguye gushyira uwa kane nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

 

 

Yengayenga, yemeza ko impamvu yatumye afata umwanzuro wo kuzashyingirwa n’abagore bane ari uko umugore we yamutaye kandi akamuta ntacyo amuburanye bigatuma umujinya umurwaniramo agahita afata uwo mwanzuro.Yemeza ko ubwo yabihitagamo gushaka abagore benshi kwari ukugira ngo umunsi umwe muri bo yagiye atazongera gusigariraho ibintu yemeza ko n’abandi bagabo bakamwigiyeho.Ati:” Ereg biragoye kandi biranatangaje kubwira abagore 3 ko ushaka ko mubana bakabyemra batakugoye, ni ubutwari”.

 

 

Aba bagore ni ; Fatuma Rafaeli, Asha Pius na Marimu John.Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru aba bagore bemeza ko bashimishijwe cyane no kuba ari abagore ba Yengayenga.Bemeza ko nubwo ishyari biba muri kamere yamuntu, ariko ngo bagiye gukora iyo bwabaga babashe kunesha ishyari muri bo babane neza n’uyu mugabo wabo.

 

 

Umwe muri aba bagore we yemeje ko bari buzura, yibutsa umugabo we akeneye no kuzana uwa 4.Ati:” Ntabwo twuzuye.Dukeneye ko umugabo wacu azana undi wakane tukaba bane byibura”.

Advertising

Previous Story

Dore uko wamenya niba wowe n’umukunzi wawe mukundana cyangwa niba muhujwe n’imibonano mpuzabitsina gusa

Next Story

Umukobwa w’ikimero Katy Bampton washyingiranwe n’umukinnyi wa Porono ruharwa , yatangaje ko amaze kumwigisha uko batera akabariro mu mezi 4 gusa bamaranye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop