Dore uko wamenya niba wowe n’umukunzi wawe mukundana cyangwa niba muhujwe n’imibonano mpuzabitsina gusa

18/09/2023 08:20

Hagati y’abakundana nibo baba bazi uburyo urukundo rwabo rurimo kugenda, haba mu gukundana cyangwa mukwitanaho nk’ikimenyetso cy’abakundana ubwabo.

 

ESE UWO MURI KUMWE MURAKUNDANA KOKO CYANGWA IKIBAHUJE N’IMIBONANO MPUZABITSINA GUSA ?

Mu by’ukuri, hari abantu bakundana ariko urukundo rwabo rukaba rwubakiye kumibonano mpuzabitsina gusa ku buryo iyo bahuye buri wese muri bo ahita atereza mu gitanda no kwamburana imyambaro.

 

 

Uru rukundo ruragorana cyane nk’igihe umwe muri bo ahumutse , agahakanira mugenzi akamubwira ko atazongera kumuha umwanya w’imibonano mpuzabitsina idafashije ubundi bagahita batandukana cyangwa se , umwe muri agakunda cyane mugenzi we nyamara we atamukunda ahubwo yishakira ubwambure gusa.

 

 

 

Iyo bigenze gutyo urwo rukundo ruhita rugera ku iherezo , abakundanaga bakaba barashwanye.Ibi bikwereke ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu 2 badafite intego iba imeze nk’igishuko.

 

 

Kugira ngo umenye niba ukundana by’ukuri n’uwo musore cyangwa umukobwa , bizagusaba kubanza kwibaza niba koko mukundana.

 

 

Tekereza neza mu rukundo rwanyu, Ese hari ibirimo bigaragaza ko mukundana koko ? Ibi bizatuma ubasha kumenya niba agukunda cyangwa niba iteka aguhamara ari uko ashaka uwo baryamana gusa byarangira ubwo mukaba mubyaranye abo.

 

 

Muri uko gutekereza kuri iki kintu, uzabasha kumenya niba ; Aguhagije mu byiyumviro byawe, Niba ashishikazwa n’iterambere ryawe, Niba aho umushakiye uhita umubona ntampamvu aguhaye, Niba ababazwa cyane n’uko utameze neza n’ibindi.

 

 

Ese uyu mukunzi wawe muganiriye , ubasha kumwumvamo umwuka wo gukomeza gukundana nawe, ukumva yifuza ko mwazanabana cyangwa iyo ubimubwiye ahita abitaruka.

 

 

Gerageza ugenzure icyo kintu kuko kiri muri bike, bigaragaza ko uwo mukundana agufiteho gahunda cyangwa niba koko ashaka kugukoresha nk’igikoresho cye ubundi akigendera.

 

 

Nyuma yo kwita kuri bimwe uzabasha kwibwira ati:” Reka nkomeze nkundane nawe”. Ariko nusanga ntaho bihuriye , uzafate umwanzuro wawe.

Isoko: Wikihow

Advertising

Previous Story

Rutsiro: Umugabo witwa Ndererimana Pascal yishe umugore we amukubise umuhini

Next Story

Tanzania: Nyuma yo gusigwa n’umugore babanaga Yengayenga yahise arongora abagore 3 icyarimwe avuga ko arongera ho undi umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop