Advertising

Tandukana n’ibibazo by’umubyibuho ukabije ukoresha rejime ya mbere ihendutse cyane ku Isi

18/07/2024 13:58

Muri iyi minsi abantu basanaho ba bayeho ubuzima bworoshye bagowe cyane n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye zirimo kwicara umwanya munini, kugenda n’imodoka, kurya ibiryo byo mu nganda ndetse cyane cyane no kurya ibiryo birimo amavuta menshi n’izindi mpamvu zitandukanye.

Bitewe n’uko umuntu ufite umubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara zikomeye zirimo nka Diyabete,umuvuduko w’amaraso, imitsi, umutima, umwijima, Kanseri n’izindi ndetse kandi kubasirimu cyane burya ngo umubyibuho ukabije unabangamira imyambarire kubaba bashaka kugaragara neza maze ugasanga ibinyenyanza byahindutse ikibazo cy’ingorabahizi kurusha ibindi byose bibaho.

Ibyo rero bituma abantu batanga amafaranga menshi ngo aha barashaka kunanuka bakajya kuri taye ibyo bijyana no gukora siporo bahozaho ndetse no kwishyura rejime zihenze ngo barebe ko babona bananutse.

Niba nawe ufite icyo kibazo ndagusaba gusoma neza iyi nkuru kuko uyu munsi hano k’Umunsi.com twaguteguriye rejime yoroshye kandi ihendutse kuri buri wese, izakunanura mu kanya gato cyane wisange wagize taye wifuza.

Ejo bundi aha mu 2008 umuryango umwe wabayapani wavumbuye rejime yambere ihendutse cyane kuri buri muntu wese wifuza ku nanuka, umugore w’umuyapani witwa SUMIKO Watanabe yari afite umugabo byari byarananiranye ko yatakaza ibiro bituma yicara akora ubushakashatsi ku cyatuma umugabo we abasha gutakaza ibiro. Uyu Sumiko Watanabe nta bwo yari uwo ariwe wese kuko yize iby’imiti, akaba ni inzobere mu buvuzi bwo kwirinda, afatanyije n’umugabo we wari warize ubuvuzi gakondo bw’abashinwa akaba n’umujyanama mu kigo cy’abayapani cyitwa ‘Japan Body Care academy traditional chinese medicine and counseling.

Bakoze ubushakashatsi ku muneke barongera banabukora ku mazi ashyushye babasha kuvumbura rejime yambere ihendutse cyane ku isi kandi ikagabanya ibiro mu gihe gito gishoboka. Iyo rejime bayise “ASA BANANA DIET”.

Ni rejime igizwe no gufata umuneke umwe ukawusomeza amazi yakazuyazi buri gitondo ibyo akaba aribyo byonyine ufata mu gitondo kandi ukabikora iminsi yikurikiranya kugeza ugize ibiro ushaka.

Uramutse wumva umuneke umwe ntaho wagukora ushobora no gukoresha imineke ibiri ariko nayo ukayisomeza ibirahure bibiri by’amazi y’akazuyazi. Kugirango rero utipasa muremure ugasanga imineke ibiri yaburi gitondo urayibuze ushobora guhitamo kujya wikoreshereza umuneke umwe n’ikirahure kimwe cy’amazi yakazuyazi buri gitondo rwose nabyo birakora ntuzagire impungenge.

Umugabo w’uyu mugore niwe wabaye uwa mbere mu gukorerwaho ubu bushakashatsi maze atangira gutakaza ibiro byihuse bikaba gihamya cy’uko iyi rejime ikora kandi neza.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko iyo ufashe iyi rejime mu minsi 90 wikurikiranya uba ushobora gutakaza ibiro hagati ya 15 na 20.

Ariko kandi ndakwibutsa ko imibiri y’abantu idakorakimwe 100% ku buryo wenda iyi regime idashobora gukora kubantu bose 100%  gusa abenshi irabakorera. Nuramuka uyigerageje ukabona itaguha umusaruro byihuse abahanga bakugira inama yo kuyunganira ukora siporo ngorora mu biri kandi ukanagabanya gufata ibiryo bikungahaye kumasukuri n’amavuta.

Na none kandi ushobora gusimbuza amazi y’akazuyazi icyayi cy’icyatsi icyo bakunda kwita te veri, aho gukoresha amazi y’akazuyazi ugakoresha Teveri (thé vert) n’umuneke aha ho ibiro bigabanuka vuba cyane kuruta gukoresha amazi.

Iyi rejime uyifata mu gitondo ariko kumanywa na nijoro ukarya bisanzwe, iyo ufata iyi regime ntunanuka ngo usenabi nk’umuntu uri kunanuka byokubura ibiryo,  ukomeza gusaneza bitewe n’intungamubiri ziboneka mu muneke.

Kugirango umenye ko ufite umubyibuho ukabije ufata ibiro byawe ukabigabanya uburebure bwawe bwikubye kabiri  nusanga ibiro byawe biri munsi ya 18.5 uzaba ufite ibiro bikeya, nusanga ibiro byawe biri hagati ya 18.5 na 24.9 uzaba uri ahantu heza (ibiro byawe bijyanye nuko ungana ntakibazo) noneho nugira hagati ya 25 kugera kuri 29.9 uba watangiye kugira ibiro byinshi, noneho nusanga ibiro byawe bigera kuri 30 kuzamura uzamenye ko uri mu kiciro cy’abantu bafite umubyibuho ukabije.

Niwisanga rero ugeze muri 40 wowe uzamenye ko wabyibushye mu buryo burenze ukwemera, mbega wowe uba wararenze kugira umubyibuho ukabije gusa ntuzihebe nawe kugabanya ibiro birashoboka kugera ugeze mu kiciro cyiza.

Previous Story

Bruce Melodie agiye gushyira hanze indirimbo nshya

Next Story

“Njya nkumbura gukoresha ibiyobyabwenge” – Chappell Roan

Latest from Ubuzima

Go toTop