Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo yashyizeho Umujyanama we udasanzwe mu bya mu by’umutekano witwa Eberande Kolongele.
Nyuma y’igihe amaze muri Guverinoma ya Congo, Désiré Cashmir Eberande Kolongele yasubiye gukorera mu Biryo by’Umukuru w’Igihugu cya Congo nk’Umujyanama Udasanzwe wa Felix Tshisekedi mu by’umutekano.
Désiré Cashmir Eberande Kolongele asimbuye uwitwa Jean Louis Esambo wagiye kuri uyu mwanya muri 2023 akaba yari awumazeho imyaka ibiri irengaho.
Ishyirwaho rya Cashmir Eberande Kolongele nk’Umujyanama Udasanzwe wa Félix Tshisekedi mu by’umutekano ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu kuri Televiziyo y’Igihugu cya Congo , RTNC.
Mbere y’uko ashyirwa muri izi nshingano Désiré Cashmir Eberande Kolongele yari Umudepite mu Ntara ya Kwilu. Ubu agiye guhura n’akazi katoroshye ko k’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Mujyi wa Goma wafashwe na M23 igashyiraho n’abayobozi bashya.