Oscar Sudi usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yahembye umwana we warangije amashuri muri Kaminuza.
Faith Chemuta umwana w’imfura wa Oscar yakiriye imodoka nziza , n’inzu nk’igihembo cy’uko yarangije amashuri ye.Faith yasoje amasomo ye muri Kent University mu Bwongereza.
Uyu mu byeyi , yavuze ko atewe ishema nuko umwana we yitaye ku masomo akabanza akarangiza aho gutekereza ku rukundo no gushaka.
Yagize ati:” Naramubwiye nk’umukobwa wanjye wa Mbere , nti naramuka yize neza, akarangiza , akanyumvira nzamuhemba bishimishije.Kubera ko uri gukora cyane , ukaba ufite akazi, ukaba waranyubashye, nuza kumbwira ko wabonye umukunzi nzabyubaha”.
“Naramubwiye ngo nzamuha imfunguzo z’inzu ye bwite.Namusezeranyije intariro nziza z’ubuzima bwe.Ubu rero naguhaye imodoka, ndaza no kuguha inzu , ubu watangira ubuzima bwawe n’inzira zawe”.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko atewe ishema n’uko umwana we w’imfura arangije amashuri muri ‘Finance Management’.Yavuze ko kandi yamuzigamiye akazi agiye kuba ari gukoraho.