Somalia: Umuntu yiturikirijeho igisasu

03/08/2024 17:06

Abantu 32 bishwe abandi 63 barakomereka.Nyuma yo kwicwa kwaba bantu hashyizwe mu majwi Al Shabab na Al Qaeda.

Mu gihugu cya Somalia abantu bari bibereye ku mwaro mu murwa Mukuru Mogadishu kuri uyu wa Gatandatu maze umuntu wari witeze igisasu akiturikizaho, hahita hakurikiraho urufaya rw’amasasu.

Birakekwa ko igitero cyagabwe na Al Shabab isanzwe igenzura igice kinini cya Somalia cy’Amagepfo n’icyo hagati.

Bane mu bagabweho kiriya gitero bahasize ubuzima.Uwa mbere yishwe na kiriya gisasu yiturikirijeho, batatu bapfa barashwe. Polisi ivuga ko hari umwe yafashe bukware.

Umuvugizi wa Polisi Abdifatah Adan Hassan yagize ati:”Abantu 32 bapfiriye muri iki gitero n’abandi barenze 63 barakomereka, bamwe muri bo bakomeretse mu buryo bukomeye”.

Abashinzwe umutekano barashe abagerageje gutegura iki gitero. Umusirikare umwe yishwe abandi barakomereka.

Previous Story

Ibyo wamenya ku munsi wahariwe aba Ex- Girlfriend wizihijwe uyu munsi , ni iyihe mpano wamuhaye ?

Next Story

Azam FC yageneye Perezida Paul Kagame impano

Latest from Politike

Banner

Go toTop