Advertising

Sobanukirwa : Kuki gutwita bitera abagore kuruka bya hato na hato?

26/06/2024 09:01

Gutwita birashimisha ariko na none gutwita ni igikorwa cyiza kigaragaza kwihinduranya ku mubiri w’umuntu (Umugore).N’ubwo ari uko bimeze ariko, bizana n’ibimenyetso bitandukanye birimo kuruka.Muri iyi nkuru urasobanukirwa n’impamvu yabyo.

Kumenya impamvu umugore aruka iyo atwite, bizamufasha kuba yakwiyitaho by’umwihariko muri icyo gihe arimo.

Ubusanzwe kuruka ku mugore ubwite bihuzwa n’uburwayi bwa buri mu gitondo buba kuri 70% by’abagire batwite n’abandi bantu basanzwe.Tutitaye ku kuba ari ‘Uburwayi bwa mu gitondo’ cyangwa Morning Sickness mu Cyongereza, ngo bushobora gufata umugore no muyandi masaha asanzwe y’umunsi cyangwa n’ijoro ariko ikibitera ngo ntabwo cyari cyamenyekana gusa hari impamvu zashyizwe mu majwi.

1.Kwihinduranya kw’imisemburo.

Imisemburo y’umugore utwite akenshi iyo yihinduranyije nibyo bitera cyane ubu burwayi bwo kuruka bya hato na hato.

Iyo imisemburo y’umugore utwite yiyongereye bishobora kumuviramo kuruka.Muriyo bavugamo uwitwa hCG ( Human chorionic gonadotropin) ndetse na estrogen, iyo ngo yiyongereye mu gihembwe cya Mbere cyo gutwita bishobora gutuma umugore aruka.

2 Guhumurirwa.

Iyo umugore ahumuriwe cyane bizwi nka hyperosmia , ashobora guhita aruka.Ikindi kandi ngo ni impumuro y’ibyo kurya, Parufe , amarangi asize mu nzu , ku muryango n’ahandi, nabyo ngo bituma umugore aruka.

3.Umujagararo n’umunaniro.

Kugira umujagararo n’umunaniro ni kimwe mu bituma umugore utwite aruka ari nayo mpamvu abagabo baba basabwa kwita cyane ku marangamutima y’abo bashakanye batwite kugira ngo bibarinde kugira ibimenyetso bitari byiza.

Abahanga bavuga ko kurya nabi , no kubura intungamubiri zihagije ari impamvu zikomeye zituma umugore aruka.

Kubura intungamubiri zirimo Vitamini B6 na Magnesium nabyo bituma umugore aruka ari nayo mpamvu umugore utwite aba agomba kwitabwaho.

Bimwe mu bishobora gutuma umugore utwite ataruka.

1.Kwita ku mafunguro ye ya buri munsi.

Iyo umugore utwite yitaye ku mafunguro ye , agashyiramo indyo yuzuye cyane , amahirwe menshi ni uko bigenda neza.

2. Kunywa amazi ahagije.

Kunywa amazi ku mugore utwite bimubera umuti wo kuruka bya hato na hato.

3.Kuryama akaruhuka.

Umugore utwite aba agomba gufata umwanya akaryama , akaruhuka bihagije n’abo babana bakamurinda umujagararo wa hato na hato.

4.Shaka inama mu ganga.

Mu gihe ubona ari ngombwa , ntabwo ukwiriye gutinda kujya kwa muganga kugira ngo uhabwe inama n’ubufasha byuzuye.

Isoko: Healthline

Previous Story

Unukinnyi ukomeye wa Real Madrid yatangaje ko agiye kuyivamo

Next Story

Urugo rwanyu ntabwo ruzigera rukomera niba uwo mwashakanye ari gutya ateye

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop