Advertising

Sobanukirwa akamaro ka Vitamic C ku umubiri wacu naho iboneka

12/19/24 4:1 AM
1 min read

Vitamini C yitwa kandi ascorbic acid, ni imwe muri vitamini z’ingenzi umubiri wacu ukenera umunsi ku munsi.

Bitewe nuko umubiri wacu utabasha kuyikorera ni ngombwa ko tuyikura mu byo turya. Usibye umuntu, inyamaswa nazo ntizifite ubushobozi bwo gukora iyi vitamini, bityo bikaba ngombwa ko uyikenera umunsi ku munsi binyuze mu biryo cg ibinyobwa, gusa ni ibinini birimo vitamin C biraboneka muri farumasi, mu gihe yaramuka ibaye nke mu mubiri.

Vitamini C ifite akahe kamaro?

  • Iyi vitamini irinda indwara zimwe na zimwe zikurikira
  • Indwara yo kuva amaraso mu menyo
  • Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
  • Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya virusi
  • Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
  • Ivura uburozi mu mubiri buterwa na plomb (lead)
  • Isukura umubiri iwukuramo imyanda
  • Ivura indwara y’amaso izwi nka cataract
  • Ituma uruhu ruhorana itoto rukaguma korohera
  • Ifasha mu kurwanya kanseri zinyuranye
  • Irinda imitsi ijyana amaraso mu bwonko kuba yakwangirika
  • Ni ingenzi mu kuvura ibisebe no gutuma byuma vuba
  • Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)

Vitamini C iboneka he?

Iyi vitamini nayo irihariye kuko iboneka mu bimera gusa.
Tuyibona cyane muri poivron (cyane cyane izitukura), amacunga (kimwe n’umutobe w’amacunga), indimu, inanasi, ipapayi, amapera,pome, brocolli, amashu, inyanya n’inkeri, tunayibona kandi mu mboga rwatsi n’ibijumba.

Vitamini C kubera yivanga n’amazi mu mubiri, biragoye ko yarenga igipimo. Iyo ibaye nyinshi isohoka mu nkari. Gusa ku bakoresha inyongera zirimo ibinini byayo bashobora kurenza igipimo.

Igihe urengeje urugero ishobora gutera ibibazo byinshi bitandukanye, bimwe mubyo twavuga harimo :
– Indigestion (kumva mu nda hatumbye, ibyo wariye bitamanuka); ibi kubyirinda, ugomba kunywa ibi binini umaze gushyira icyo kurya mu gifu.
– Impiswi (igihe wanyweye ibinini byinshi)
– Ishobora kongera indwara z’impyiko

Ingaruka zo kutagira vitamini C mu mubiri ni izihe?

Kubera umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubika vitamini C nkeya, bisaba guhora uyifata. Zimwe mu ngaruka zo kutagira vitamin C twavuga:

Kugira utudomo tw’igitaka cg umukara ku ruhu, cyane cyane ku matako no ku maguru.
Ishinya y’amenyo yorohereye cyane ndetse izamo amaraso, ibi iyo bikabije bitera amenyo guhunguka akavamo
Guhinduka kw’ibara ry’uruhu
Niyo mpamvu mu gihe uri guhabwa inyongera zayo ugomba gukurikiza igipimo cya muganga, udasobanukiwe neza wabaza farumasiye wawe.

Ni byiza kwimenyereza amafunguro twavuze ibonekamo.

Source:https://www.nvisioncenters.com
Umwanditsi:BONHEUR Yves

Sponsored

Go toTop