Joke Ajadi wamamaye cyane mu gukina filime yavuze ko afite impungenge ko azasohokana n’umugabo w’abandi atabizi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyize video avuga ko afite ubwoba bwabagabo bafite abagore ko ngo umunsi umwe yasohokana n’umugabo w’abandi atabizi.
Ibi yabivuze ko ngo hari abagabo benshi bigira nkaho ari abasore bagatereta abakobwa bababeshya ko bakiri ingaragu.
Benshi muribo ngo bakuramo impeta bakigira nkaho ari abasore. Bikaba biteye impungenge ko yateretwa n’umwe muri abo kuko ngo ashobora gusohokana nawe Kandi ari umugabo ufite umugore.
Yakomeje avuga ko bitoroshye kubagore batarashaka mukumenya Niba umugabo afite umugore cyangwa atamufite kuko baba bakuyemo impeta.
Mu magambo ye yagize ati” mfite ubwoba ko nzasohokana n’umugabo w’abandi ntabizi. Bamwe mu bagabo bubatse babeshya abakobwa ko batarashaka kuko baba bakuyemo impeta zabo. Abagabo bubatse munyandikira mwihangane kuba ntabasubiza Simba nshaka kwisuzuguza ku mbugankoranyambaga.”
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator