Ibyo gutwita kwa Paula Kajala bikomeje kuba inkuru

23/01/2024 10:31

Umunyamakuru wo muri Tanzania yemeje ko yanetse Frida Kajala kugeza yemeye ko atwite.

 

Mambe Kimambi yagaragaje ko Paula Kajala ari kwitegura umwana we wa mbere na Omary Ally Mwanga wamamye nka Marioo muri muzika.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , uyu munyamakuru yavuze ko we ubwe yikoreye iperereza akibona uburyo bari kubihisha.

https://www.youtube.com/watch?v=xChKvKIIdRg&t=7s

Kimambi yavuze ko ubwo Marioo na Paul Kajala bari nbavuye kwa muganga bwa mbere nabwo ngo babihakanye bagakomeza kubigira ibanga ngo bakaza no kugaragara Paula yambaye mu buryo buhisha inda.

 

Uyu munyamakuru yagize ati:”Inda ya Paula Kajala n’umunsi yinjira twahise tubimenya,Twakurikiranye cyane ibitaro bivurizaho , tuza kugwa kuri Frida Kajala na Paula Kajala, tuza no kubona Marioo na Paula kuri ibyo Bitaro barimo kugenda nk’abataziranye batandukanye mu gihe njye mukazi kanjye narindimo gukora ‘Zoom’.

 

“Bahakanye ko badatwite ariko ubu bari kwambara nk’abari mu mutaka [Parachutes],Wowe Kajala vuba uraza kumenyekana”.Nyuma y’aya magambo Paula Kajala yaje kwemera ko atwite ndetse amusaba ko bajyana kugura imyenda y’umwana gusa abivuga asa n’uwikinira.

Paula Kajala yavuzwe mu rukundo na Marioo nyuma yo kuvugwa ko akundana na Harmonize na Rayvanny wahise amuta akajya kwirebera uwo bari barabyaranye.

Advertising

Previous Story

Kenya : Umwana wakinaga na bagenzi be yahanutse kunyubako y’amagorofa 4

Next Story

Sinakwemera umugabo utarabatijwe ! Umukobwa yavuze ibintu by’ingenzi umugabo ashaka agomba kuba yujuje

Latest from Imyidagaduro

Go toTop