Umusore wo mu gihugu cya Kenya yavuze byinshi ku mukobwa bakundana, aboneraho umwanya wo kwishongora ku bakobwa bakennye.
Uyu musore ubwo yari mu kiganiro kuri television yitwa Plug TV, uyu musore Eastlando President yavuze ko akunda abakobwa batunze ibyamirenge mbese ba bakobwa batunze agatubutse.
Yakomeje avuga ko kuri we gutereta umukobwa utunze agatubutse bimuha icyubahiro ndetse akumva ko atisuzuguje, ngo ntiyabonera umwanya abakobwa badafite amafaranga kuko abona yaba yisuzuguje.
Ubwo yabazwaga impamvu adashobora gukunda umukobwa ukennye, ngo ni uko umukobwa ukize iyo mukundana murafashanya muri byose yewe no mu mafaranga kuko aba afite aye, si wa mukobwa mukundana uba uje kwirira amafaranga yawe.
Amagambo y’uyu musore avuga ko atakwiteza abakobwa bakennye yahwituye abasore benshi nabo bumvako bikwiye guteretana n’umukobwa ufite amafaranga aho gukunda umukobwa uzaza kukurira amafaranga gusa.
Source: News Hub Creator