Advertising

Shallipopi wo muri Nigeria na label ye ntibari gucana uwaka

12/15/24 4:1 AM

Shallipopi wo muri Nigeria Grown Uzama uzwi cyane nka “Shallipopi” yatangaje ko yatandukanye n’abamutunganyirizaga indirimbo bo muri Dvpper Music, akaba abashinja kumwima agaciro.

Shallipopi aririmba mu njyana ya Afrobeats, Afrobeat, Afro-pop, Amapiano na Rap. Azwi mu ndirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi nka Beni Boys, Free Service, Cast, Order, Shakespopi, Heis, Stubborn, True to self na The pride” nka zimwe zamenyekanishije izina rye. Shallipopi azwi ku yandi mazina nka Pluto Presido, Plutomaniapopi na Shakespopi, ariko kuri uyu munsi amwe muri aya mazina agiye kuyahindura.

Uyu muhanzi aciye ku mbuga ze zitandukanye nka Instagram na Twitter yanyujijeho itangazo rirerire rivuga ko abo bakoranaga mu muziki bamutengushye, avuga ko bireba abahanzi bose aho ari ho hose. Yavuze ko yafashe umwanzuro ukomeye muri kariyeri ye, agira ati: “Narangizanyije amasezerano na Dapper Music ndetse na Dvpper Digital.Uyu si wo mwanzuro nashakaga gufata ariko ni bwo buryo nakoresheje kubera icyizere cyanjye cyangijwe, umutungo wanjye wacunzwe nabi kandi uburenganzira bwanjye nk’umuhanzi bwateshejwe agaciro.”

Yakomeje avuga ko bibabaje ukuntu abahanzi bashyira imbaraga mu kazi ariko nyuma bakagambanirwa. Shallipopi aravuga ko yakoze ibi mu guharanira ubworoherane, ubunyangamugayo ndetse n’icyubahiro abahanzi bagombwa. Yavuze ko ikibazo cya mbere cyatumye afata uyu mwanzuro ari ukubera ko bari bafite ikibazo cyo guharanira inyungu zitandukanye, cyangije umwuga we. Yanditse ko “Dapper Music” yashakaga kumwohereza kugirana amasezerano na kompanyi ya “Dvpper Digital” kandi izi zose ziyoborwa n’umuntu umwe, aho kumufasha mu guteza imbere kariyeri ye ahubwo bagakurikira inyungu zabo bwite.

Mu butumwa bukakaye yasangije abakunzi be kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, yakomeje avuga ko atigeze yemererwa kumenya amafaranga yakoreraga nk’uburenganzira bwe nka buri muhanzi uwo ariwe wese, ngo bari baramusinyishije amasezerano avuga ko bazajya bajyana 30% y’amafaranga akoreye. Shallipopi yasoje asezeranya abakunzi b’umuziki we ko nubwo ibi byabaye bitagiye kumuca intege ahubwo bimuteye imbaraga zo gukora cyane.

Yavuze ko atakibarizwa muri Dapper Music and entertainment limited na Dvpper Digital limited” kubera batakimugenzura. Uyu muhanzi yasezeranyije abafana be ko azajya abamenyeshereza amakuru ku gihe ko kandi bafatanyije bagira umuziki mwiza. Atandukanye n’abamufashaga bari bamaranye igihe kinini kuko batangiye gukorana muri 2021, ibihangano bye hafi ya byose bakaba barabigizemo uruhare nk’abagenzuzi be muri Muzika.

Previous Story

Chris Brown yaciye ibintu mu gitaramo yakoreye muri South Africa

Next Story

Taylor Swift umwaka awusoje neza ayoboye kuri Billboard

Latest from Imyidagaduro

Go toTop