Shakib Cham yavuze ko gushyingirwa na Zari aricyo kintu yagezeho muri 2023

05/01/2024 10:03

“Gushakana na Zari Hassan nicyo kintu nagezeho mu buzima bwanjye muri 2023” ! Shakib Lutaaya

 

Uyu mugabo yavuze ko mu mwaka wa 2023 yageze kuri byinshi gusa agaragaza ko ikintu gikomeye yagezeyo ari ugushakana na Zari Hassan bagakora ubukwe.

Aba bombi bakomeje gukundana na nyuma yo gusezerana babihamisha imbuga nkoranyambaga .Shakib yavuze ko kubana na Zari Hassan byamuhaye amahoro n’ibyishimo agaragaza ko yishimira buri munota bari kumwe  nuko basezeranye ko igihe cyose bazaba bari kumwe nk’umugore n’umugabo.

 

Yagize ati:”Muri 2023, nageze kuri byinshi .Nashyize imbaraga nyinshi mu kazi kanjye , ariko icy’ingenzi nagezeho ni ubukwe bwanjye, kwemeranya kubana njye n’umugore wanjye”.

Nk’uko ikinyamakuru Hwwe cyandikira muri Uganda cyabitangaje, Shakib na Zari bakundanye imyaka 2 kandi bagiye bagaragaza ko ntagahunda yo gutandukana bombi bafite.

 

Advertising

Previous Story

Abavandimwe ba nyakwigendera Zahara bakomeje kumushinyagurira

Next Story

Urubanza rwa Kazungu Denis rwasubitswe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop