Shaddyboo yibajije impamvu umukobwa wirwanyeho ahindurwa indaya

08/01/2024 14:32

ShaddyBoo yabajije abamukurikira ikibazo gisa n’igikomeye , gusa yerekeza kubapfobya ubushobozi bw’umugore n’umukobwa.

 

Umunyarwandakazi uri mu bashabitsi u Rwanda rufite yabajije abamukurikira impamvu sosiyete ifata umukobwa wirwanyeho nk’udashobotse rimwe na rimwe agafatwa nk’ihabara ,umurozikazi n’ibindi.Nyuma yo gushyira aya magambo kumbuga nkoranyambaga ze, abamukurikira bagerageje kumusubiza.

 

Muri ubu butumwa Shaddyboo yagize ati:”Ese ni kuki , iyo umugore / umukobwa yigiriye icyizere akiyumvamo imbaraga , abantu batangira kumwita indaya , umurozikazi  cyangwa uwiyandarika [Utagira ubwenge]?”.

Uwitwa Ishimwe Elogio yagize ati:”Yego ra ! Bagusubize numvireho”. Jibille Dancer ati:”Ntabwo bikwiye pe”.Anycenicky ati:”Biterwa n’icyo yageze yifashishije icyo cyizere yigiriye n’imbaraga.Abavuga ibyo babiterwa n’shyari  n’urwango.Baba baraniniwe kubigeraho ishyari rikabatera guharabika ababigezeho.Erega igiti keze imbuto nziza nicyo kinaterwa amabuye.Ntabwo ukwiriye kwita kuri ngabo bacira imanza bagenzi babo”.

 

Ibi byavuzwe na Shaddyboo bikunze kugarukwaho n’abandi bantu bavugira umukobwa n’umugore mu gihe hari abashaka kumushyira hasi.

 

Uretse mu Rwanda, no ku Isi yose, igitsina gore cyahawe ijambo aho umukobwa cyangwa umugore nawe yibona mumbaga y’abagabo kubw’ibikorwa bye akabishimirwa bitandukanye no myaka yabanje

Advertising

Previous Story

Imbwa yitwa Cecile  yahombeje Sebuja arenga Miliyoni 5 RWF

Next Story

Bushali n’umugore we barangaje abantu mu bukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine

Latest from Imyidagaduro

Go toTop