Imbwa yitwa Cecile  yahombeje Sebuja arenga Miliyoni 5 RWF

08/01/2024 12:41

Muri Amerika imbwa yariye amafaranga angana na USD 4 000 000 , arenga Miliyoni 5 z’Amafaranga y’u Rwanda, bari babikuje bashaka kuyashora mu bikorwa by’iterambere ryabo.

Clayton na Carrie bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Pennsylvania bahuye n’akaga katewe n’imbwa yabo ubwo bari bavuye kubikuza ngo bashore mu bikorwa byabo by’iterambere.

Iyi mbwa yitwa Cecile yabakoze ibi nyuma yo kuyavana muri Bank.Aba bavuga ko imbwa yabo isanzwe igira imico myiza , bashimangira ko arinabwo bwa mbere yari ikoze ikosa rikomeye n’ubwo ngo bakiyigeza murugo yabanje kubabera mbi.

Umwe mu bagize uyu muryango yavuze ko iyi mbwa yacagaguye iyi bahasha ikekako harimo amafaranga yayo.Yagize ati:” Yari imbwa mbi tukiyizana ariko nyuma byaje guhinduka iba imbwa nziza kugeza ubu ntakibazo yagiraga n’ibi yakoze byo gushwanyaguza amafaranga.”

Ntabwo yaturakaje ahubwo turabitekereza tugaseka, hashije iminsi 2 bibaye ariko kugeza ubu , turashima ko imbwa yacu nta kibazo ifite.Ntiyigeze irwara yabakomeje kuba imbwa nziza kuri twebwe”.

Advertising

Previous Story

Dore impinduka abagabo bose bahura nazo iyo bamaze kubyara

Next Story

Shaddyboo yibajije impamvu umukobwa wirwanyeho ahindurwa indaya

Latest from HANZE

Go toTop