Shaddyboo yavuze ko yanga abakene kubera umushiha bagira

21/04/2024 17:52

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri X “Space”, yatangaje ko abantu badafite amafaranga bagira umushiha ku rwego rwo hejuru.

Shaddyboo wavugaga yisekera, yagaragaje ko mu buzima habaho abantu beza n’ababi ariko ko ngo abantu bakennye bagira umujinya n’umushiha bya hato na hato. Ati:” Abantu benshi badafite ubushobozi bwo kubaho bwa buri munsi, bagira umushiha cyane, usanga hafi ya bose bahorana umutima mubi udafite n’aho ushingiye”.

Muri iki kiganiro cyari kigamije kwishimana n’inshuti, cyari gifite umutwe ugira ati:”Ni isakuru yanjye y’amavuko , reka twishima”. Shaddyboo yagaragaje ko kandi abantu benshi muri iyi minsi bari kwitwaza Imana bakabeshyanya aho yakomeje ku bantu bari gukora ubukwe nyuma y’igihe gito bagatandukana.

Shaddyboo yagaragaje ko kubera kwiheba benshi bagana insengero bagamije gukuramo abakunzi babona bakiyorobeka agahe gato ubundi intambara zigatangira.

Ati:”Njye ntinya Imana ni nayo mpamvu utazambona nishushanya. Ikindi kandi abantu benshi bajya munzu y’Imana bagamije gushaka ubuhungiro cyangwa kujya kujya mu rusengero bagamije gushaka abo kubana nabo babanona bikarangirira aho , ukumva ngo runaka na runaka batandukanye”.Muri iki kiganiro kitarangiye Shaddyboo yemeje ko yaje gufata umwanzuro wo kwitonda agatandukana n’uwa mbere nubwo ngo nabyo byamukozeho.

Advertising

Previous Story

Mu Mata hasanzwemo Virus iteye ubwoba yo kwirindwa

Next Story

RUTSIRO: Umusore waruri kwiga koga yarohamye mu Kiyaga cya Kivu ahita apfa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop