Sunday, May 12
Shadow

Mu Mata hasanzwemo Virus iteye ubwoba yo kwirindwa

WHO [ World Health Oraganization ], Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima , watangaje ko mu Mata habamo ‘Virus’.WHO yatangaje ko iyi virus izwi nka ‘Bird Flu’ [Isanzwe iba mu nyoni n’izindi nyamaswa]. Iyi Virus isanzwe iboneka mu mata anyobwa adatetswe cyangwa ngo ategurwe ku buryo ‘Bagiteriya’ zivamo.

Uyu muryango wemezako , iyi Bird Flu iri gusangwa mu miryango miyinshi by’umwihariko ikoresha amata adatetse.Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata nibwo batangaje ko mu Mata adateguwe ariho hasabwa Bird flu.Umuyobozi muri WHO [Chief Scientist] Dr Jeremy Farrar, Avia flu nanone izwi nka H5N1 ndetse ngo ikaba iri hejuru mu kwica abantu benshi by’umwihariko muri abo banduye ku Isi.

Kugeza ubu muri Leta zunze Ubumwe za America, hagaragara abantu babiri barwaye iyi ndwara bagaragaye mu ntangiriro z’uku Kwezi abandi babonetse mu mwaka wa 2022 nk’uko byemejwe n’ikigo ; Centers For Disease Control and Prevention.

Uyu muganga twagarutseho haraguru yagize ati:”Ibi bireba bose, kuri ubu iki cyorezo , gifite ubushobozi bwo kwanduza abantu, kikava kuri umwe kijya kuri mugenzi we” ! Farrar. WHO nayo iherutse gutangaza ko Birdflu yasanzwe mu mataka adatetse cyangwa atateguwe ku buburyo Bagiteri zipfa.

Muri Leta Zunze Ubumwe za America, abaturage barasabwa kwangiza amata bakamye ku nka zanduye Avia flu / Birdflu kugira ngo atagira uruhererekane rw’abantu yanduza.Kugeza ubu hari gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza igihe iyo virus imara mu nka , nk’uko byatangajwe na Dr. Zhang.

Ubusanzwe kunywa amata akamiweho,si igitekerezo cyiza ku bantu kuko yaba yarimo ubundi burwayi nka ; Salmonella, Listeria E.coli zose zitera uburwayi.Birdflu ikomoka kuri Avia flu ifata amatungo, n’izindi nyamaswa zirimo inka.Kuva muri 2022 inyoni zigera kuri Miliyoni 90 zanduye Birdflu muri Leta 48 za America.

Isoko: NYP

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *